USA: El Dushime na Clarisse Karasira bahuje inganzo mu gisigo bise “Turaziranye”- Cyumve

Umuhanzi nyarwanda uzwi ku mazina ya El Dushime yashyize hanze igisigo yakoranye na Clarisse Karasira gikubiyemo uburyohe bw’inganzo yuj’ubwuzu n’urukundo n’ubutumwa bwiza bw’abakundana bizira imbereka.

El Dushime na Clarisse Karasira bahuje imbaraga mu gisigo cy’urukundo

Ni igisigo ‘Turaziranye’ El Dushime usanzwe utuye mu Mujyi wa Grand Rapids i Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye kuri uyu wa 19 Werurwe 2023.

Mu gutangira iki gisigo, El Dushime atangira agira ati “Bene impinga mbimbaza mu impine impano nahawe njye mbagomba ni uyu mwana utamwaye na hamwe, n’uyu isuku yasaze hose, n’uyu muringa, n’uyu mirindi y’Abasinga, n’uyu mu malayika useka Isi ikicyiriza…”

Clarisse Karasira yungamo ati “Impore mpore mpinga imwe natuye ingabo ngo urugamba uko ruganje iwacu wende icumu muhozi urucyahe icyarimwe, nakunze ayo maboko yakorewe gufora n’ibyo bitugu byikoreye imivanda n’impanda ntiteze kuba impamvu yankura kuri wowe wanjye,…”

El Dushime usanzwe ukunda ubusizi n’ubwanditsi akabifatanya no kuyobora ibirori, yabwiye UMUSEKE ko gukorana na Clarisse Karasira byakomotse ku rukundo rudasanzwe akunda umuco nyarwanda, by’umwihariko ko kwicisha bugufi kwe (Karasira) byafashije mu ikorwa ry’iki gisigo.

Ati “By’umwihariko umuhogo wa Clarisse Karasira urihariye, byanteye kumwegera cyane ko nawe ari umusizi dukorana igisigo kirimo ubutumwa bwiza bw’abakundana, bahamiriza rubanda ko ibyo barimo babizi kuko baziranye bihagije.”

Akomeza agira ati “Uburyohe bw’inganzo yuj’ubwuzu n’urukundo biganze muritwe. Abashakanye muragire urugo rwiza ndetse nababiteganya bizabahire. Mumenyane bisumbyeho.”

“Turaziranye” ni igisigo cya karindwi El Dushime ashyize hanze nyuma ya ‘Ndagarutse kandi naje nje’, ‘Impuruza mpunzi’, ‘Africa in need’, ‘Wenda nzibukwe’ n’ibindi.

Iki gisigo mu buryo bw’amajwi cyakozwe na Producer Meira mu nzu itunganya umuziki wiganjemo uwa Gakondo yitwa Umushanana Records ikorera i Kigali mu Rwanda.

Umva hano igisigo “Turaziranye” cya El Dushime ft Clarisse Karasira

- Advertisement -
El Dushime asanzwe ayobora ibirori bitandukanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW