Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyepfo, baratabaza amahanga bavuga ko batewe ubwoba n’icyemezo cya Leta giha umugisha ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, kujya mu ngabo za Leta.
Kuwa Gatandatu tariki ya 22 Mata uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yavuze ko ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, ritangira guhabwa imyitozo n’igisirikare cya Leta ya Congo.
Ni umushinga Guverinoma yagejejweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, ndetse wemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 3 Werurwe 2023.
Misale Claude, Umudepite ku rwego rw’Igihugu yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu, mu kurwana ku busugire bwa RD Congo.
Yavuze ko abarimo Abasenateri n’abandi bakozi b’Inteko n’abo bakwiye guhabwa imyitozo ya gisirikare ngo babashe kwikiza umwanzi wabo (u Rwanda).
Iryo tegeko ryemeje ko imitwe irimo Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’indi yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu igiye kwifashishwa “nk’abasirikare biteguye, bashobora kwifashishwa nk’abasirikare ba Congo muri FARDC”.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yeruye ko gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu bizayifasha guhangana na M23, umutwe ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Ivuga ko ari abantu biteguye bo kwifashishwa igihugu cyatewe no guhashya abo bita abanzi by’umwihariko bagashyirwa mu buryo bumwe n’abasirikare ku rugamba.
Ubwoba ku Banyamulenge…
Umwe mu banyamulenge yabwiye UMUSEKE ko bafite ubwoba bwinshi kubera umugambi wa Leta wo kwica abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
- Advertisement -
Avuga ko nyuma yo gusenya Imidugudu y’Imulenge ku kigero cya 95%, abari mu Minembwe, Mikenke, Bijombo, Rurambo na Bibogobogo nta mutekano namba bafite.
Avuga ko aho bari nko mu nkambi ya Mikenke icungwa na MONUSCO badasiba kwicwa ndetse n’ahandi bikorwa mu maso y’ingabo za Leta.
Ati “Ibyo banyaga, abapfa, bibera mu maso y’ingabo za Leta [FARDC]. N’uyu munsi ahitwa i Kananda hafi ya Zone ya Fizi hateraniye inama yo kujya kugaba ibitero.”
Amakuru avuga ko muri Minembwe nta bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi binjira cyangwa ngo basohoke banyuze inzira y’ubutaka ngo keretse hakoreshejwe indege cyangwa ubundi buryo bwo kwirwanaho.
Undi muturage utifuje gutangazwa amazina yabwiye UMUSEKE ko aba Mai Mai n’indi mitwe yatangiye guhabwa imyitozo na FARDC.
Ati” Ni ibihamya bidashidikanywaho kandi nabo batahakana. Hari amazina cyera yitwaga Mai Mai Murere, mu 1964. Kugira ngo Leta ikureho ubwicanyi ivuge ko itafashaga abantu b’abagome b’abajenosideri, yabakuyeho izina rya Mai Mai n’ibindi bikorwa bibi bakoze yabise Wazalendo. Inteko yaraye yanze kubita Wazalendo ibita aba reservistes. [ Ingabo zavuye ku rugerero].
Yakomeje agira ati” Umugambi uhari ni ukwica, Jenerali Makanaki wo muri Mai Mai yahamagariye abahutu b’i Burundi, abo mu Rwanda n’abo muri Congo ko bahagurukira kurwanya umwanzi wabo ariwe mututsi.”
Kugeza ubu abarenga 475 bivugwa ko bishwe mu bihe bitandukanye bazira ko ari Abatutsi mu gihe abarenga 800 bakomeretse.
Abaturage bagaragaza ko banyagwa inka zabo ku manywa y’ihangu zigashorwa ku masoko arimo irya Kindu, Kamituga, Misisi mu Rurimba na Salamabila.
Amakuru avuga ko mu rwego rwo kunoza umugambi wo kwica abavuga Abatutsi, hari gutegurwa inama zo guha imbaraga umutwe wa Wazalendo ngo habe igitero karundura.
UMUSEKE wamenye ko Naluvumbu Kibambala na Samaddar Mwami Wembasi bo muri Wazalendo bagiye i Kinshasa aho bakiriwe na Justin Bihonahayi Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’iterambere akaba kabuhariwe mu gukwirakwiza imvugo z’urwango ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Justin Bitakwira ari mu banya politiki bakomeje guhamagarira abaturage b’abanye-Congo guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Byitezwe ko aba bo muri Wazalendo bagomba kubonana n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu nk’uko batangaje ko “bitabye ubutumire bwa Perezida Felix Tshisekedi.”
Imitwe ya Wazalendo mu minsi yashize byavuzwe kenshi ko yifatanya n’ingabo za Leta mu guhungabanya Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda no gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi.
UMUSEKE.RW