CAF yahagaritse abasifuriye u Rwanda na Bénin i Cotonou

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bitewe n’amakosa yo kutandika ikarita y’umuhondo yeretswe Muhire Kevin mu mukino ubanza wahuje u Rwanda n’ikipe y’Igihugu ya Bénin, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, ryahagaritse Joshua Bondo na bagenzi be.

Umunya-Botswana, Joshua Bondo yahagaritswe na CAF

Mu buryo butunguranye, CAF yandikiye abasifuzi bane bose basifuriye Amavubi na Bénin, ibamenyesha ko ibahagaritse gusifura umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza ikipe ya ASKO De Kara yo muri Togo na AS FAR yo muri Maroc.

Uyu mukino uteganyijwe gukinwa tariki 2 Mata 2023, wahise uhabwa abasifuzi bane bakomoka muri Ghana bayobowe na Charles Benie Bulu uzaba ari hagati.

Uretse Joshua Bondo ukomoka muri Botswana,  abandi bahagaritswe ni Souru Phatsoane (Lesotho), Mogomotsi Morakile (Botswana) na Tshepo Mokani Gobagoba (Botswana) wari umusifuzi wa Kane.

Nta mpamvu zatangajwe zatumye aba basifuzi bahagarikwa uretse ko CAF yavuze ko ari impamvu ziri tekiniki gusa hakekwa ko ari impamvu zo kuba aba bose batarabashije kwandika ikarita y’umuhondo yeretswe Muhire Kevin.

Muri raporo yatanzwe kuri uyu mukino, handitse ko abakinnyi b’u Rwanda batari bemerewe gukina ku mukino w’umunsi wa Kane mu itsinda L, ari Hakim Sahabo gusa weretswe ikarita ebyiri z’umuhondo.

Undi watanzwe muri iyi raporo, ni Mugisha Gilbert weretswe ikarita y’umuhondo ubwo yasimburwaga ariko akava mu kibuga aseta ibirenge agamije gutinza umukino.

Umukino wo kwishyura ubwo Amavubi na Bénin byongeraga kugwa miswi ku gitego 1-1, umutoza mukuru wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye Itangazamakuru ko bamaze gutanga ikirego muri CAF barega u Rwanda ko rwakoresheje Muhire Kevin wari ifite ikarita ebyiri z’umuhondo.

CAF yahagaritse abasifuzi bane basifuriye u Rwanda na Bénin i Cotonou

UMUSEKE.RW

- Advertisement -