Leta ya Congo ntishobotse! Impamvu 4 zatumye Umuyobozi w’ingabo za EAC yegura

Umugaba Mukuru w’ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zagiye gufasha Congo kugarura amahoro, Gen Jeff Nyagah, hasohotse ibaruwa yanditswe ku wa Kane amenyesha Umunyabanga wa EAC ko yeguye ku nshingano ze.

Ibaruwa yasinyweho na Gen Jeff Nyagah igaragaza ko Congo ica intege ibikorwa by’ingabo za EAC

Mu ibaruwa ye, agaragaza uburyo Leta ya Congo idashobotse, aho yamushyizeho amananiza menshi, ndetse ikaba itubahiriza ibikubiye mu masezerano yatumye ingabo za EAC zijyayo.

Abacanshuro: Gen Nyagah yavuze ko mbere yari yamenyesheje ko hari ibikorwa byo guhungabanya umutekano we, ndetse biba ngombwa ko yimuka inzu yari atuyemo bitewe n’uko Leta ya Congo yahashyize abacanshuro (abasirikare b’abanyamahanga), bagatangira kuhashyira ibyuma bigenzura ubuzima bwe, ndetse n’indege zitagira abapilote zikajya zihazenguruka.

Abo bacasnshuro ngo bakomeza kugenzura urugo rwe kuva muri Mutarama, 2023 bituma afata icyemezo arimuka.

Leta ya Congo ihemba ibitangazamakuru bisebya ingabo za EAC: Ibaruwa ya Gen Nyagah ivuga ko habayeho ubukangurambaga burimo amafaranga menshi, aho leta ya Congo ihemba ibitangazamakuru bigasebya Gen Nyagah, cyangwa bikandika amakuru atari yok u ngabo za EAC, bikazishinja gukorana n’umutwe wa M23.

Perezida Antoine Felix Tashisekedi yigeze gutonganya mu ruhame Gen Nyagah amubwira ko ingabo ze zitanejeje abaturage

Congo yashyizeho ko mu mezi 3 ingabo za EAC zajya zihinduranya hakaza izindi: Gen Nyagah avuga ko Leta ya Congo yasabye ko buri gihembwe hajya haza izindi ngabo gusimbura izari zisanzwe, avuga ko ibyo bitari biteganyijwe muri manda zifite.

Noneho ngo ibirenze kuri icyo, Leta ya Congo yafunze urubuga rwa Facebook, ingabo za EAC zashyiragaho amakuru y’ibikorwa byazo, mu rwego rwo gukomeza guhungabanya no guca integer ibyo zikora.

Leta ya Congo yananiwe guhemba abakozi bari mu butumwa bw’amahoro: Gen Nyagah yagaragaje ko uretse biriya biri haruguru, Leta ya Congo yananiwe kwishyura ubukode bw’inzu ubuyobozi bukuru bw’ingabo za EAC bukoreramo. Congo yanze kwishyura ibijyanye n’amafaranga atunga abakozi ba EAC, amashanyarazi, ndetse n’imishahara ku bakozi b’abasivile bakorana n’izi ngabo  kandi byari biteganyijwe mu masezerano.

Kubera izo mpamvu, Gen Nyagah asobanura ko yasanze umutekano we ubangamiye, ndetse ingabo ashinzwe zitoroherezwa mu bikorwa byazijyanye, niko gufata icyemezo aregura.

- Advertisement -

Nyuma y’uku kwegura kwa Gen Nyagah amakuru avuga ko ingabo za Leta ya Congo n’imitwe izifasha, byatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge, bifashijwemo n’izi ngabo za EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yagiye muri Congo kuganira n’abayobozi baho

 

Hakurikiyeho iki?

Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko ibaruwa bigaragara ko yasinzwe na Gen Nyagah ari “Fake News”, gusa link y’inkuru ijyanye na byo ntifungura kuri Website yabo.

Gusa iyi nkuru yabaye kimomo ishobora kuba ari impamo, kukir uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki yagiye muri Congo kuganira n’abayobozi baho ibijyanye n’imikorere y’izi ngabo za Africa y’Iburasirazuba.

Tshisekedi yakoresheje imvugo iremereye kuri General uyoboye ingabo za EAC (VIDEO)

Inama y’abayobozi ba EAC n’aba Congo yabaye none ku wa Gatandatu

UMUSEKE.RW