Polisi yarashe mu cyico ukekwaho ubujura

MUSANZE: Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima.

Byabaye ahagana saa munani n’igice (02h30 a.m) ubwo Polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.

Umuyobozi w’Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra yabwiye UMUSEKE ko uwarashwe umurambo we ugikorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane ibirenzeho.

Yagize ati “Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n’inzego z’umutekano za Polisi bariruka, umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo.”

Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y’Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi, ihumuriza Abanyarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, ahamya ko kitazigera kijejenjekerwa.

Yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

Yongeyeho ko  “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

- Advertisement -

Polisi y’Igihugu iburira abantu bose bishora mu bikorwa bibi birimo n’ubujura kubireka bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere kuko batazihanganirwa.

Reba video y’ibibaye ku bajura bibye Umwongerezakazi uba i Kigali 

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze