Nyanza: Abakora umuyoboro bararandura imyaka y’abaturage batabanje kumvikana

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kivumu, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barataka kurandurirwa imyaka n’abo bavuga ko batazi, banababaza impamvu bakababwira kujya kurega ku Karere.

Abaturage bavuga ko abazana ibikorwa remezo bakwiye kubanza kubabwira ibyo bagiye gukorera ku butaka bwabo aho kubangiriza ibiburiho

Mukecuru Nirere uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko aravuga ko amaze kurandurirwa imyaka, kuri we akanemeza ko bizagira ingaruka mu gihe kizaza.

Yabwiye UMUSEKE ati “Abagiraneza bampaye akabuto abana barahinga, nanjye ndatera ariko imyaka yari yahinzwe yaranduwe ubu nta kindi ntegereje uretse kuzicwa n’inzara.”

Uriya mukecuru akomeza avuga ko yaranduriwe ibishyimbo n’avoka, naabantu avuga ko bashakaga aho banyuza umuyoboro w’amazi.

Ati “Ikibabaje ni uko ntanabimenyeshejwe byibura ngo simpahinge, cyangwa se ngo mbihinge kare nzanabisarure kare ahubwo nagiye kubona bacukura, ndetse banarandura imyaka.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahari gucukurwa uwo muyoboro w’amazi abakozi batongana n’abaturage, bavuga ko batabazi, kandi nta n’uwabahamagaye.

Undi muturage witwa  Jean Baptiste Nshogoza utararandurirwa imyaka aravuga ko na we abyiteza. Ati “Bateye intembwe banyereka ko nzarandurirwa ibishyimbo, ibigori n’insina zanjye.”

Uriya muturage akomeza avuga ko icyo bariya bacukura umuyoboro w’amazi bahuye na cyo bakirandura nibitaranduwe bikarenzwaho itaka.

Ati “Ibikorwa by’amajyambere turabikunze, ndetse turanabishaka ariko na none bikajya kuza twabanje guteguzwa ku buryo aho bizanyura hatahingwa kuko ubu njye simburana ubutaka, ndaburana ibiri mu butaka kuko nanabihinze bareba, ngaho nawe reba kurandurirwa imyaka muri iki gihe cy’inzara.”

- Advertisement -

Aba baturage bangirijwe ibyabo bifuza ko bahabwa ingurane.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko ibi abyumvanye umunyamakuru.

Ati “Ntabwo bakwiye kwangiza imyaka y’umuturage, gusa niba byabayeho twabikurikirana kuko sinarimbizi.”

Ubusanzwe ku bijyanye n’ibikorwaremezo bigenewe abaturage, abo bireba babibwirwa mbere byaba na ngombwa bagahabwa ingurane z’ibiba byangijwe, gusa ab’i Kivumu bo bavuga ko banarandurirwa imyaka n’abo batazi kuko n’abayobozi bakuru b’uwo mushinga uri gucukura umuyoboro w’amazi batababona.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza