Rayon irakura nk’isabune! Ibyaranze umunsi wa 25

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bimwe mu byaranze imikino y’umunsi wa 25, ni ukunyagirwa kw’ikipe ya Rayon Sports kwabereye kuri Stade ya Muhanga binatuma ikomeza guha amahirwe APR FC yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Rutsiro FC yasoje umukino wa Rwamagana City ituzuye

Guera ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, hakinwaga imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru.

Iyi mikino yaranzwe na byinshi birimo kurumbuka kw’ibitego n’amakarita atukura no kubona intsinzi zikomeye ku makipe ahanganiye igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports irakura nk’isabune!

Nyuma yo kwicara ku mwanya wa mbere ariko ntiwucunge neza, ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhunga igikombe, inaha amahirwe umukeba uyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yanyagiriwe i Muhanga na Police FC ibitego 4-2 byatsinzwe na Usengimana Danny, Hakizimana Muhadjiri, Ntirushwa Aime na Kayitaba Bosco, mu gihe ku rundi ruhande byatsinzwe na Paul Were na Moussa Essenu.

Uko iminsi yicuma, iyi kipe ikomeje kugaragara nk’inyantege nkeya binatuma ikomeza guhunga igikombe cya shampiyona.

Amakarita abiri y’umutuku!

Si kenshi ku mikino ya shampiyona y’u Rwanda, hagaragara amakarita y’umutuku ariko ku munsi wa 25 zatanzwe ari ebyiri.

- Advertisement -

Ikarita imwe y’umutuku yabonekeye ku mukino wa Rutsiro FC yatsinzwe na Rwamagana City igitego 1-0. Iyi kipe yakirira imikino kuri Stade Umuganda yasoje umukino ituzuye kuko umukinnyi wa yo yeretswe ikarita itukura na Rulisa Patience wasifuye uyu mukino.

Indi yabonekeye ku mukino wa Bugesera FC na APR FC wabereye kuri Stade ya Bugesera ku cyumweru tariki 2 Mata 2023. Rutahizamu Saddik Sulle yeretswe amakarita abiri y’umuhondo nyuma yo kutishimira imisifurire.

Ibitego byarumbutse!

Kuri uyu munsi wa 25 wa shampiyona, ibitego byongeye kurumbuka. Gusa ahanini byazamuwe n’ibitego bine bya Marine FC yatsinze Musanze FC kuri kimwe cya yo, bine bya Police FC byatsinzwe Rayon Sports na bitanu bya Étincelles FC byatsinzwe Gasogi United kuri kimwe.

Mu mikino umunani yakinwe, hinjijwe ibitego 27 nyamara ku mikino y’imikino y’umukino wa 23 hinjijwe ibitego 25 mu mikino umunani.

Uko amakipe yinjizanyije kuri uyu munsi:

  • Espoir FC 1-2 Kiyovu Sports
  • APR FC 2-1 Bugesera FC
  • Marine FC 4-1 Musanze FC
  • Étincelles FC 5-1 Gasogi United
  • AS Kigali 1-0 Mukura VS
  • Gorilla FC 1-1 Sunrise FC
  • Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City
  • Rayon Sports 2-4 Police FC

Rutsiro FC yagiye mu mazi abira!

Iyi kipe ihagarariye Akarere ka Rutsiro i Rubavu, gutsindwa na Rwamagana City byatumye Marine FC iyegera kuko yahise itakaza umwanya wa 14, bituma Marine ishyiramo ikinyuranyo cy’inota rimwe. Ibi birasobanura ko niturwanaho izisanga mu cyiciro cya Kabiri umwaka utaha.

Undi myugariro yongeye gufasha APR FC!

Nyuma yo gufashwa na Niyigena Clèment wayitsindiye igitego cy’intsinzi ku mukino ubanza wa Rwamagana City wabereye i Ngoma n’uwa Kiyovu Sports wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Muhanga, Rwabuhihi Placide yahesheje iyi kipe andi manota akomeye ku mukino ikipe ye yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 52 mu mikino 24 imaze gukinwa, igakurikirwa na Kiyovu Sports n’amanota 50, mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa Gatatu n’amanota 46.

Rayon Sports ikomeje gukura nk’isabune
Police FC yakubise Rayon Sports ahababaza
Rwabuhihi Placide yahesheje intsinzi APR FC

UMUSEKE.RW