Rulindo: Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyize indabo muri Nyabarongo

Mu Karere ka Rulindo hatangiwe icyumweru cy’icyunamo, n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bashyize indabo muri Nyabarongo bibuka Abatutsi bishwe bakabajugunya muri uwo mugezi.

Ubwo bashyiraga indabo mu ruzi rwa Nyabarongo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywamo

Ibikorwa byabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere mu Murenge wa Rusiga, habayeho kandi kunamira imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutonde, mu Murenge wa Shyorongi, hashyirwa indabo ku mva.

Gahunda yakomereje mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rubona, umudugudu wa Rwahi, hatangwa ikiganiro kirebana no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na SIBOMANA Erneste.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi; gusaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa iherereye, kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.

Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abahakana, abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabanyomoza bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Hashimiwe ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorwaga.

Murebwayire Alphonsine, Perezidante wa IBUKA mu Karere ka Rulindo

MUKAKIBIBI  Epiphanie, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, aho abaturanyi, abavandimwe n’ababyeyi be bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.

We Imana yaramurinze ararokoka. Yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside n’Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul KAGAME.

Yashimiye ubuyobozi budahwema kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Muri iki gikorwa hari bamwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aribo Hon. Depite MUKAYIJORE Suzanne ari na we wari Umushyitsi Mukuru hamwe na Hon. Depite UWINGABE Solange.

MUKAKIBIBI Epiphanie ni we watanze ubuhamya. Bamutaye muri Nyabarongo avamo
MUKANYIRIGIRA Judith Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo
Hon Murebwayire Suzane wari Umushyitsi mukuru

Amafoto: @NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW