Umugabo yagiye gusura umubyeyi we ahageze yakirwa n’inkuru mbi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Nyanza: Kubwimana Gad Umugabo w’Imyaka 50 y’amavuko yagiye gusura Umubyeyi we (Maman) wibanaga akomanze urugi abura umukingurira, yinjiye mu nzu asanga uwo mubyeyi we yarangije gupfa.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Uzamukunda Deborah Umukecuru w’imyaka 73 y’amavuko  yari atuye mu Mudugudu wa Gitoki, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yibanaga. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu  taliki ya 08 Mata, 2023 nibwo umuhungu we babana muri uwo Mudugudu yagiye kumusuhuza ahageze asanga inzugi zose zikinze, ariko idirishya ry’inzu ye ryishwe nk’uko bamwe mu baturage baduhaye amakuru babivuga.

Abo baturage bavuga ko Kubwimana amaze kubona ko idirishya ryishwe, yatabaje undi muturage mugenzi we binjiye basanga uwo mubyeyi yapfuye.

Gusa barakeka ko yaba yishwe nubwo nta perereza rirakorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi  Habineza Jean Baptiste avuga ko  ayo makuru yamenyekanye saa mbili za mu gitondo (08h00 a.m), kandi ko bahageze basanga Uzamukunda yashyizemo umwuka.

Ati: “Inzego z’ubugenzacyaha  na Polisi na DASSO bahageze, kandi yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyishe uyu mubyeyi.”

Habineza yavuze ko ibimenyetso birimo kwegeranywa kugira ngo hamenyekane icyo Uzamukunda yazize.

Ati: “Ibiza kuva mu iperereza turabibabwira, reka dutegereze ibyo RIB igeraho.”

- Advertisement -

Abaturage bavuga ko hari umusore uherutse gupfa, abo mu muryango we bakabigereka kuri uyu mukecuru.

Amakuru Gitifu w’Umurenge Habineza ahakana, akavuga ko ibyo abo bakeka bitafatwa nk’ukuri, ahubwo akabasaba gutegereza icyo iperereza riza kugeraho.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Nyanza.