Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinjura Dr. Venant Rutunga umwe muri bo wanakoraga muri ISAR Rubona avuga ko nta kibi amuziho.
Byari biteganyijwe ko urukiko rwumva abatangabuhamya batatu, ariko umwe muri bo ntiyabonetse kubera impamvu yasobanuwe. Abatangabuhamya bose batanzwe na Dr.Venant Rutunga.
Urukiko rwabanje kumva umutangabuhamya wahawe izina rya LIT03 aho yararindiwe umutekano bitewe n’aho aba, ndetse n’uw’umuryango we muri rusange. Yumvikanaga ari aho rubanda itamubona, ijwi rye ryahinduwe.
Uriya mutangabuhamya afungiye muri gereza ya Nyanza, yahanishijwe igihano cy’imyaka 19 y’igifungo, n’inkiko gacaca kubera icyaha cya Jenoside.
Uriya mutangabuhamya yavuze ko yakoze mu kigo cya ISAR Rubona guhera mu mwaka wa 1986 kugera mu mwaka 1994 ahunga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko yabonye abajandarume bafatanyije n’abandi basirikare bica Abatutsi.
Abajijwe ku mibanire ya Dr. Rutunga n’abandi, yasubije agira ati “Dr. Rutunga nta kibi muziho kigendanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside muri ISAR Rubona, kandi sinamubonye ashwana n’abantu bo muri ISAR Rubona.”
Uriya mutangabuhamya yavuze ko atigeze abona Dr. Rutunga mu gihe cya jenoside ahubwo yari azi ko adahari.
Yatanze ubuhamya mu nkiko gacaca mu mwaka wa 2005, avuga ko hari Abatutsi barimo Kalisa Epaphrodite, na Ndamage George bishwe, ariko atamenye uko bishwe n’ababishe.
- Advertisement -
Umutangabuhamya yavuze ko muri ISAR Rubona na we yahigwaga, bityo akirwanaho kandi n’umugore we akaba yarahigwaga aho babaga muri ISAR Rubona. Gusa, nyuma yaje guhamwa n’ibyaha ko yatunze agatoki Abatutsi bakicwa, ariko atari abo muri ISAR Rubona.
Urukiko kandi rwumvise Ruziganturo Innocent wafashwe nk’umutangazamakuru kuko yakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose muri gereza, afungiye i Nyanza.
Innocent w’imyaka 70 y’amavuko yavuze ko avuka mu murenge wa Rwaniro, mu karere ka Huye aho yari umukozi w’ibiraka mbere ya jenoside mu kigo cya ISAR Rubona.
Innocent umaze gufungwa imyaka 29 yavuze ko Dr. Venant Rutunga amuzi akora muri ISAR Rubona ashinzwe ibyinjira n’ibisohoka, ku buryo nta modoka ya ISAR Rubona yari gusohoka Dr. Rutunga atayihaye uburenganzira.
Mu magambo ya Innocent ati “Dr. Rutunga namubonaga nk’umugabo mwiza, ntacyo atwaye. Muri macye nacyo yishe nta n’icyo acyiza.”
Biriya byo kuvuga ko Dr. Rutunga yari mwiza, Innocent yabishingiragaho ko bahuraga kandi nta kibi amuziho.
Urukiko rwabajije Dr. Rutunga n’abunganizi be icyatumye uyu mutangabuhamya atangwa mu rukiko, kuko bumvaga jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yarabaye uyu musaza atakiri muri ISAR Rubona.
Dr. Rutunga ndetse n’abanyamategeko be bavuze ko uriya musaza yari azi amakuru ya ISAR Rubona ndetse azi n’imyitwarire ya Dr. Rutunga.
Mu magambo ya Dr Rutunga ati “Uyu musaza yazanwe hano bigendanye n’uko ndegwa, ko nari Satani muri ISAR Rubona, ngo n’abari baciriretseyo mwumve imibanire yanjye na bo.”
Biteganyijwe ko urukiko ruzakomeza uru rubanza mu kwezi gutaha Kwa gatanu humvwa undi mutangabuhamya utumviswe, kuko yagombaga kuva mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda ntiyabona uko azira ku gihe, kuko yari yarwaje umwana.
Dr. Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona ubu yabaye RAB. Ni ikigo giherereye mu karere ka Huye, mu Majyepfo y’igihugu.
Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021, aregwa icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Ibyaha byose aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yunganiwe na Me Ntazika Nehemie ndetse Me Sebaziga Sophonia. Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 17/05/2023.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza