Undi mupasitori akurikiranyweho kwicishisha inzara abayoboke kugeza bapfuye

Undi mupasitoro w’umunyakenya yatawe muri yombi kuwa kane, “ku mpfu z’abayoboke be ikivunge” nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma y’iminsi mike undi muyobozi w’itorero, mu karere kamwe, afashwe hakanaboneka imva rusange z’abari abayoboke be barenga 100.

Ezekiel Odelo avugwaho gukora ibitangaza bituma yigwizaho abakirisitu

Minisititi Kithure Kindiki yanditse ku rubuga rwa Twitter ko abategetsi bahungishije abantu barenga 100, bari barahejejwe mu itorero rya Ezekiel Odero ryitwa New Life Prayer Centre, mu mujyi wa Mavueni mu majyepfo y’uburasirazuba.

Odero wari wambaye ikanzu y’umweru atwaye igitabo kinini cy’umukara mu ntoki, ntacyo yasubije abanyamakuru ku bibazo bamubajije ubwo yari aherekejwe n’umupolisi wari umujyanye kuri polisi.

Uyu avugwaho gukora ibitangaza byo gukiza indwara akoresheje amazi bituma yigwizaho abakirisitu .

Umujyi wa Mavueni uherereye mu birometero bigera muri 66 uvuye kw’ishyamba rya Shakahola aho undi mupasiteri, Paul Mackenzie, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara mu byo yavugaga ko isi izarangira kw’itariki ya 15 y’uku kwezi kwa kane.

Abantu hafi 100 bari muri iri torero rya Mackenzie, Good News International Church barapfuye.

Umubare w’abapfuye wagiye uzamuka kuva aho batangiriye gutaburura imibiri mu mva rusange kuwa Gatanu.

Umuyobozi w’akarere, Rhoda Onyancha, yavuze ko itabwa muri yombi rya Odero rifitanye isano n’impfu zavugwaga muri ibyo bice.

Ku ruhande rwe, minisitiri Kindiki yavuze ko iryo torero ryafunzwe.

- Advertisement -

Ivomo: Reuters

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW