Umusore yarashwe azira gukomanga ku muryango w’umuturanyi

USA: Umusaza w’imyaka 84 wo muri Leta ya Missouri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa kurasa umusore w’umuturanyi nyuma y’uko yibeshye agakomanga ku muryango we.

Ralph Yarl umusore w’umwirabura warashwe n’umuzungu w’imyaka 84

Mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2023 nibwo Andrew Lester w’imyaka 84 yarashe umusore w’umwirabura witwa Ralph Yarl isasu ryo mu mutwe n’irindi ryo mu kuboko.

Yari akuye barumuna be b’impanga ku rugo rw’inshuti y’umuryango, nibwo kwibeshya akomanga ku rugi rwa Lester, undi asohokana imbunda ahita amurasa.

Uyu musore nyuma yo kuraswa yajyanwe kwa muganga igitaraganya, yitabwaho, Imana ikinga ukuboko arokoka urupfu.

Polisi yabanje gufunga Andrew Lester kugira ngo abazwe maze aza kurekurwa bituma ku cyumweru mu mujyi wose hatangira imyigaragambyo.

Ku wa mbere, abigaragambyaga biganjemo abirabura bateraniye hanze y’urugo rwa Lester bavuga ko “Ubuzima bw’abirabura bwagabweho igitero” basaba “bagenzi babo guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo”, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye hanze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere, Umushinjacyaha w’intara ya Clay, Zachary Thompson yavuze ko ” mu ntara yabo bubaha kandi bagakurikiza amategeko batitaye aho umuntu akomoka cyangwa amafaranga atunze.”

Yavuze ko Andrew Lester ashinjwa gukubita mu rwego rwa mbere azira kurasa ingimbi y’umwirabura mu mujyi wa Kansas, muri Leta ya Missouri.

Avuga ko ushinjwa kuba yararashe Ralph Yarl atarafatwa, ariko ko hasohotse icyemezo cyo kumuta muri yombi, bityo akaba asabwa gutanga ingwate y’amadolari 200.000 ya Amerika.

- Advertisement -

Amakuru atandukanye avuga ko Andrew Lester azafatwa vuba kandi ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose.

Benjamin Crump Umwunganizi mu mategeko w’umuryango w’uwarashwe yagize ati “Ntushobora kurasa umuntu gusa udafite ishingiro ngo ni uko akomanze ku rugi, gukomanga ku rugi ntabwo ari ishingiro.”

Abaturage ba Missouri ariko bafite uburenganzira bwo gukoresha imbaraga mu gihe “bafite ubwoba” ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umuryango w’uyu musore wabwiye itangazamakuru ko ku Cyumweru aribwo yavuye mu bitaro kandi ko ibikomere biri kugenda bikira.

Nk’uko abunganira umuryango wa Yarls babitangaza, ku wa mbere Perezida Joe Biden yahamagaye uyu musore maze bavugana iminota 20.

Perezida Joe Biden ngo yamubwiye ko yamusengeye ndetse ahita amutumira muri White House mu gihe azaba amaze gukira.

Ibyamamare bitandukanye birimo Viola Davis, Justin Timberlake, Halle Berry na Kerry Washington bari mu bamaganye iraswa rya Ralph.

Aho muri USA kandi, ku wa gatandatu, umugore w’imyaka 20 muri leta ya New York yarashwe nyuma y’uko yibeshye imodoka yari arimo ikinjira mu nzira itari yo.

Uyu mugore witwaga Kaylin Gillis inshuti zagerageje gutabaza bamwihutana kwa muganga ariko nyuma yaje gupfa.

Andrew Lester w’imyaka 84 ushinjwa kurasa umusore wakomanze ku rugi rwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW