Abakozi Babiri bo muri Ambasade ya America biciwe muri Nigeria

Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko abitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka za Ambasade ya Amerika, kigahitana abantu bane barimo babiri bo muri Ambasade, n’abapolisi babiri.

Nigeria ni hamwe mu bihugu birimo umutekano muke n’ibikorwa by’ubushimusi

Ni mu gihe abandi batatu bashimuswe mbere y’uko imodoka barimo itwikwa.

Iki gitero cyabereye mu Majyepfo ya Leta ya Anambra. Nta muturage wa Amerika wari muri iyo modoka za Ambasade, ndetse nta byinshi byatangajwe uko yageze aho yarasiwe.

Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko iyo modoka yinjiye muri Leta ya Anambra bitamenyeshejwe ikigo icyo ari cyo cyose gishinzwe Umutekano cyangwa Polisi.

Amerika yatangaje ko irimo gufatanya n’inzego z’umutekano wa Nigeria gukora iperereza kuri icyo gitero.

Yagize iti “Umutekano w’abantu bacu ni ingenzi.”

Umutekano muke n’ihohoterwa rikunze kuranga Amajyepfo y’Iburasirazuba nibyo perezida Bola Tinubu ahanganye nabyo.

BBC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -