Abantu 12 bakomerekeye mu mubyigano wo “kuramutsa Perezida Kagame”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryo kwihanganisha abantu bakomerekeye mu mpanuka yabereye Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge, ubwo babyiganaga bashaka gusuhuza Perezida Paul Kagame.

Amakuru avuga ko hari abakomeretse

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko abantu 12 bakomeretse muri iriya mpanuka, harimo babiri abarembye cyane.

Abakomeretse ni abagabo 8 n’abagore 4 bari buriye hejuru ku nyubako, aho bari kuri etaji ya gatatu, ibyuma bifata inkingi kuri balcon babirusha ibiro, biracika, abantu nabo barahanuka bagwa hasi.

UBUHAMYA BW’ABABIBONYE…

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rigira riti “Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu, watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.

Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane, n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu Bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.

Twihanganishije abahakomerekeye ndetse n’imiryango yabo.”

Iyi mpanuka yabaye ubwo Perezida Paul Kagame yari avuye i Rubavu kwihanganisha abagizweho ingaruka n’ibiza, no kubaremamo icyizere, ageze Nyabugogo imbaga nini y’abaturage bajya kumusanganira, ava mu modoka ngo abasuhuze, nibwo benshi bavuye mu kazi kabo burira hejuru ku nyubako, habaho biriya byago.

- Advertisement -

Nyabugogo: Abarimo bareba uko Perezida Kagame atambuka bahanutse ku nzu

 

UMUSEKE.RW