Kayonza: Abagabo babiri bishwe n’abantu bataramenyekana, ndetse batwara mudasobwa n’amafaranga, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Habanabakize Innocent, Umuyobozi w’Ibikorwa (Admin) mu murenge wa Mukarange, yabwiye UMUSEKE ko buriya bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye, mu Mudugudu w’Irebero, mu Kagari ka Nyagatovu, muri uriya murenge wa Mukarange.
Yagize ati “Habaye ubugizi bwa nabi, ariko buvanze n’ubujura kuko bibye baranica. Bateye ahitwa kwa Budeyi bica abasekirite babiri.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya basekirite barindaga depo ya Bralirwa. Abasekirite bishwe ni Nkundabanyanga Issa w’imyaka 59, na Tuyishime w’imyaka 24.
Ibyamenyekanye byibwe ni laptops ebyiri, n’amafaranga ariko yo ntaramenyekana umubare.
Habanabakize Innocent, Umuyobozi w’Ibikorwa (Admin) mu murenge wa Mukarange yabwiye UMUSEKE ko buriya bugizi bwa nabi atari ikintu gisanzwe muri Kayonza, by’umwihariko muri uriya murenge.
Ati “Twavuga ko bidasanzwe, abagizi ba nabi baciye mu rihumye inzego z’umutekano n’abarara irondo. Abaturage turabagira inama yo gufatanya n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano, bagatanga amakuru ku gihe, babona umuntu batazi bakamutangira amakuru.”
Yakomeje agira ati “Numva nta muntu waza kuriya ngo akore ibintu nka biriya nijoro, ni umuntu uba uhagenda, cyangwa uba ubana n’abo baturage.”
Yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga, ku buryo uwakora biriya atabisubira atarafatwa.
- Advertisement -
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye babimenye.
Ati “Investigations (iperereza) riri gukorwa.”
UMUSEKE kuri uyu wa Gatatu, twabagejejeho indi nkuru y’umuserikite wa Banki wiciwe i Rwamagana.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW