Abaturiye umupaka w’u Burundi bamazwe ubwoba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamaze Impungenge abaturage batinya gukoresha umupaka n’ibyambu bihana imbibi n’u Burundi, bakeka ko bahohoterwa, babwirwa ko “ari amahoro”.

Ibi byatangajwe ku wa 26 Gicurasi 2023, mu kiganiro abayobozi b’Akarere bagiranye n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyari cyigamije gusuzuma ibyagaragaye mu cy’umweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa.

Mu bikorwa Akarere kakoze muri icyo cy’umweru , hasuwe Imirenge itandukanye, harebwa ibyakozwe n’ibitarakorwa kugira ngo binozwe.

Muri uko gusura, abaturage bo mu Murenge wa Busanze, uturiye igihugu cy’u Burundi, bagaragaje ko bagifite Impungenge zo kwambuka, ngo kuko iyo bagiyeyo bamburwa ndetse bakanahohoterwa.

Aba batifuje gufatwa amajwi, bavuga ko bifuza kujyayo ariko hari bamwe mu barundi babahotera ndetse bakabambura, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha.

Icyakora bavugaga ko kubera ko ari abaturanyi, hari Abarundi baje gutura muri uwo Murenge ndetse ko bo nta kibazo bafite.

 

Akarere kabahumurije …

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yamaze impungenge aba baturage, avuga ko kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi wifashe neza.

- Advertisement -

Yagize ati” Mu byukuri nta kibazo gihari, buri munsi hari ibyambu, abatanyuze ku mupaka, hari abanyura ku mupaka w’Akanyaru, abanyura ku mupaka wa Remera, aho Nyaruguru ihana imbibi n’uBurundi, baragenda umunsi ku munsi.”

Akomeza ati “Hari n’abandi banyura ku byambu biri mu Mirenge ihana imbibi n’u Burundi.Twebwe hari Umurenge wa Ngoma, hari ibyambu bibiri bihari, hari Umurenge wa Nyagisozi, uwa Cyahinda ,uwa Busanze, hari ibyambu bitatu, uwa Ruheru hari ikindi cyambu. Ni hafi y’ibyambu bigera ku 10.

Ahangaha haba ari usohotse, yaba ari n’uwinjiye afite uko yandikwa kuri ibi byambu. Ari usohotse uva mu Rwanda,ari ujya i Burundi arandikwa. Ari uva iBurundi aza mu Rwanda nawe arandikwa.”

Meya Murwanashyaka avuga ko ku mupaka w’Akanyaru abawukoreha ku munsi bari hagati ya 300 na 400. Ni mu gihe ku cyambu cya Ruheru bagera ku 100.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru asaba abaturage kuwukoresha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Urumva yuko nta kibazo gihari kandi aho i Remera ,ababa bahaca ni ababa mu Mirenge ya Busanze na Ruheru. Ahubwo ikintu kiba cyumvikana, ibi byambu nibyo biba bigomba kunyurwa, uramutse anyuze ahatemewe, aba atubahirije amategeko.”

Akomeza agira ati “Dufite uburyo bugaragaza ari abarundi baba baje n’abanyarwanda baba basohotse. Ku buryo nta kibazo kiba kirimo cy’ubugenderanire hagati y’abaturage bacu b’Akarere ka Nyaruguru ndetse nabo mu makomini ya Busiga, kabarore, Bukinanyana, nta kibazo ku by’imigenderanire.”

Usibye aba baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, abandi bo mu Karere ka Gisagara nabo baturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, nabo bagaragaza impungenge zo kwambuka.

Umwe yabwiye UMUSEKE ko ugerageke  ujya mu Burundi ahura n’ibibazo.

Yagize ati “Kujya i Burundi ntabwo bikunda. Ariko abarundi baraza rwose. Twe iyo tugiyeyo baragufata, bakagukubita.”

Undi nawe wo mu Murenge wa Mukindo, Akagari Nyabisagara, Umudugudu wa Mihigo avuga ko bafite ubwoba bwo kujyayo kuko bahohoterwa.

Ati “Iyo ugeze i Burundi, abaho baragukubita bakaba banakwica ariko bo bakaza hano mu Rwanda, ugasanga barahari. Niyo waba ugiye kwahira naho waba ugiye mu rufunzo. Ubu twe twibaza impamvu tutajyayo kandi bo baza.”

Kugeza ubu nubwo abaturage bakigaragaza Impungenge, ibihugu byombi bikomeje gushaka uko umubano warushaho kuba mwiza.

Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies – ISS) muri Mutarama 2022, cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.

ISS ihuriza hamwe ibitekerezo by’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ariko bakibanda cyane cyane kuri Afurika.

ISS ifite icyicaro ahantu hatandukanye muri Afurika, harimo i Pretoria n’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, i Addis Ababa muri Ethiopia, n’i Nairobi muri Kenya.

Iyo raporo igaragaza ko guhera mu 2015, umubano mu bya politiki hagati y’u Burundi n’u Rwanda wajemo igitotsi, biturutse ku mpunzi zahungaga imvururu zabaye mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu, Guverinoma ya Bujumbura, igashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano byaberaga mu Burundi muri icyo gihe.

Ibihugu byombi, ubu ngo byagize icyo bikora kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo wongere kugaruka.

Raporo y’Ikigo ISS ikubiyemo ibitekerezo by’abashakashatsi ku bijyanye n’amahoro n’umutekano, yasohotse ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2022, yanditswe na Paul-Simon Handy, uhagarariye ISS mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Ihembe rya Afurika, na Antoine Prosper Estime, Umusesenguzi mu bya politiki wigenga wibanda cyane ku mahoro n’umutekano muri Afurika.

Muri iyo raporo batanze urugero rw’ibyagiye bikorwa bigaragaza ko Guverinoma z’ibihugu byombi zagize icyo zikora mu rwego rwo kugarura umubano mwiza mu bya politiki wari warajemo ibibazo.

Muri Raporo bashingira ku kuba abayobozi bo mu bihugu byombi barahuye, ari abahagarariye inzego za gisirikare, ba Guverineri b’Intara, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ndetse na ba Perezida b’imitwe ya Sena.

Hari kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, aho Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Évariste yavuze ko agiye kugarura umubano mwiza n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.

Ikindi gishamangira ukuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi, ni urugendo rwa Perezida Kagame i Bujumbura kuwa 4Gashyanyare 2023 nyuma y’imyaka 10 atagerayo.

Icyo gihe nubwo umukuru w’igihugu yariyitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, abakuru b’ibihugu byombi banagariye ku mubano wari umaze igihe urimo agatotsi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Nyaruguru