Akari ku mutima w’abomowe ibikomere na “Mvura Nkuvure”  

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside n’abayikoze bakaza kwemera icyaha bagasaba imbabazi, bo mu Karere ka Nyamagabe, batangaje ko gahunda ya Mvura nkuvure yabomoye ibikomere batewe n’amateka.

Umusaza wafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi akemera icyaha avuga ko Mvura Nkuvure yamufashije kongera kubana n’abandi muri sosiyete(Iyi Photo yafatiwe mu biro by’Akagari)

Ibi babitangaje ubwo ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, abarenga 800  mu turere dutandukanye tw’igihugu basozaga inyigisho  y’ibyumweru 15 by’isanamitima, no gukira ibikomere muri gahunda ya Mvura nkuvure.

Ni gahunda iterwa inkunga na Guverinoma ya Sweden, igashyirwa mu bikorwa n’umuryango Interpeace na Prison Fellowship Rwanda, Haguruka na DIDE ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu, MINUBUMWE.

Iyi gahunda  ifasha Abanyarwanda b’ingeri zose barimo abiciwe, abakoze Jenoside bafunze n’abafunguwe, abaturanyi babo n’inshuti zabo ndetse n’abana bavutse ku babyeyi bakozweho na Jenoside, bakongera kwiyumvamo urukundo, ubumuntu n’ubuvandimwe.

Ndagijimana Theodomire, wo mu Murenge wa Cyanika,Akagari ka Karama, Akarere ka Nyamagabe, ni umwe mu bavuwe na gahunda ya Mvura Nkuvure.

Uyu muturage wari warafungiwe icyaha cya Jenoside ariko akaza kucyemera agasaba  imbabazi , avuga ko byamugoye kwisanga muri sosiyete kubera ipfunwe yari afite.

Ndagijimana mu buhamya bwe avuga ko kubera gahunda ya Mvura Nkuvure, yaje gukira ipfunwe ndetse n’igikomere yari afite.

Yagize ati ”Numvaga umutima utari hamwe, maze kumva inyigisho,numvise umutima utangiye gucya.Narakatiwe, ndabyemera.Nje muri gahunda ya Mvura Nkuvure, baraduhuza twese, tukaganira, umwe akabwira undi ibibazo bye.”

Akomeza ati”Ubu umutima numva umeze neza kubera ziriya nyigisho bagenda bampa.”

- Advertisement -

Uyu muturage ashishikariza bagenzi be kugana zino nyigisho , bagakira ibikomere.

Murebwayire Emerthe, ni umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , mu Murenge wa Cyanika muri Nyamagabe.

Uyu nawe ashimangira ko iyo hatabaho inyigisho za Mvure Nkuvure, atari gukira ibikomere yatewe na Jenoside.

Avuga ko nyuma yo kwisunga abandi, bakaganira yaje kubohoka ndetse abasha guha imbabazi abamugiriye nabi.

Ati ”Ntabwo numva nkikanga cyangwa ngo nikandagire kuko nasanze umuntu wese ari nk’undi kandi tugomba kuzuzanya.Tubanye neza cyane,n’inshuti nyinshi ngira n’izo ku ruhande rw’abakoze jenoside nta kibazo dufitanye.”

Uyu muturage avuga ko abatarakira mu mitima bagakwiriye kwegera abandi .

Ati ”Gukunda kwegerana n’abantu cyangwa kumva ibiganiro byu’abandi cyangwa gukunda gusenga.Isengesho rirakubohora, rikaguha n’imbaraga zo kwegerana n’abandi.Niba wanyishishaga, ukanyegera tukaganira.Buriya abantu baganiriye babasha guhuza ibitekerezo  bakabasha gukemura ibibazo.”

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri DIDE (Dignity in Detention Organisation,)Angeline Habarugira, ashimangira ko ghunda ya Mvura Nkuvure yabaye igisubizo ku muryango nyarwanda kubera amateka yaranze igihugu.

Ati ”Ntabwo byoroshye ko umubyeyi ubana n’igikomere gitandukanye abasha kukigeza ku mwana arera cyangwa abyaye, ariko birashoboka. Bicara hamwe bakaganira ku kibazo barimo. Amubwira amateka y’ukuri, niba yaraciye muri jenoside nk’uwahigwaga, amubwira amateka y’ukuri yanyuzemo cyangwa niba atarahigwa ariko akaba yumva hari ingaruka z’ukuri kwayo na byo arabivuga, akabiganiriza inshuti ye cyangwa umwana we, hanyuma bakareba ngo ni ibiki bitari byiza byateye icyo gikomere afite. Ni ibiki se byiza yaba yarabonye nyuma yaho,…]

Habarugira avuga kuri gahunda ya Mvura Nkuvure yagize ati ”Komora igikomere umuntu afite niyo ntego ya mbere, kongera kubaka imibanire hagati y’abantu bari baragiranye ibibazo kuko Mvura Nkuvure ikora no ku makimbirane y’abantu.”

Iyi gahunda imaze kugera ku bantu 830  barimo 489 b’abagore n’abagabo 347  bagizwe n’abarokotse jenoside ndetse n’abandi bemeye gusaba imbabazi bakarekurwa bo mu turere twa Musanze,Nyabihu,Nyamagabe,Ngoma,Nyagatare.

Muri abo, 327 ni urubyiruko naho abandi 509 ni abakuze. Abafungiye icyaha cya jenoside bakaza kwirega, bakemera icyaha bagera ku 173 barimo 119 b’abagore  n’abagabo 54 .

Mu Karere ka Musanze bangana 178 ,Ngoma ni 135, barimo 45 bari muri gereza ya Ngoma. Mu Karere ka Nyagatare ni 186 barimo 40 bo muri gereza ya nyagatare naho Nyamagabe ni 190  barimo 42 bo muri gereza ya Nyamagabe.

Bishimiraga ko bamaze ibyumweru 15 bahabwa inyigisho y’isanamitima n;isanamibanire

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW