Amerika yongeye kwikoma ingabo z’u Rwanda ngo ziri muri Congo

Binyuze kuri ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, icyo gihugu cy’igihangange cyongeye kwikoma u Rwanda, rusabwa gukura ingabo zarwo ngo zidurumbanya umutekano muri Congo.

U Rwanda ruhakana kohereza Ingabo muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga umutwe wa M23 ukomeje kujujubya Guverinoma ya Congo.

Ubwo ku wa 16 Gicurasi 2023, Ambasaderi Lucy Tamlyn yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo za RD Congo, Jean Pierre Bemba, yahamije ko u Rwanda ngo rufite ingabo muri Congo, asaba ko zava kuri ubwo butaka nta yandi mananiza.

Ambasaderi Tamlyn nta guca ku ruhande yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zigomba gusubira iwabo ndetse n’umutwe wa M23 ugahagarika imirwano mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Turasaba abafatanyabikorwa bose kubahiriza gahunda. Ingabo z’u Rwanda zigomba kuva mu gihugu kandi M23 igasubira inyuma nk’uko byagaragajwe n’amasezerano ya Luanda.”

Yongeyeho ko mubyo yaganiriye na Jean Pierre Bemba harimo gushimangira ubutumwa bw’Igihugu cye ku bijyanye n’amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo.

Ati “Nashimangiye ubutumwa bw’igihugu cyanjye. Ni ingenzi kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ni byo dushaka.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2023 nabwo zashinje u Rwanda kohereza ingabo muri Congo, icyo gihe na bwo zasabwe kuva ku butaka bw’abandi.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

- Advertisement -

U Rwanda ruvuga ko igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo warazambye kuva umutwe wa M23 wongera kugarukana imbaraga nyuma y’igihe abawugize barahungiye mu Rwanda no muri Uganda.

Jean Pierre Bemba yakira Ambasaderi wa Amerika muri RD Congo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW