Bugesera: Izuba ryumishije imyaka yabo, barasaba Leta kubafasha kuhira

Abahinzi bo mu kibaya cy’Umwesa mu Karere ka Bugesera bahangayikishijwe no kutagira uburyo bubafasha kuhira imirima yabo mu gihe cy’izuba, ubu ibyo bahinze byatangiye kuma, inzara irakomanga ku muryango.

Ibigori byatangiye kuma kubera izuba ryinshi

Bamwe mu bibumbiye muri Koperative yitwa GROJEM ihinga ku buso bungana na Hegitari 15 babwiye UMUSEKE ko iki gihembwe cy’ihinga bazataha amara masa.

Iki kibaya gihingwamo n’abo mu Mirenge ya Mayange na Rilima, bavuga ko baburaga imvura ebyiri gusa ngo babashe kubona umusaruro, ubu ibigori bahinze byatangiye kuma.

Bemeza ko mu gihe bafashwa kuhira imyaka mu gihe cy’izuba batsinda inzara ibahora ku gakanu kandi bahinga.

Uwamariya Agnes avuga ko babonye amadamu afata amazi aturuka hirya no hino yajya abafasha mu gihe cy’izuba.

Ati “Bikadufasha mu kuhira dukoresheje amapompo akurura amazi akoreshwa n’ imirasire y’izuba, tukabasha kweza nk’abandi.”

Mukabutera annociata avuga ko iki kibaya gihuza Umurenge wa Mayange na Rilima nubwo babona ifumbire ihagije umusaruro uhora ari hafi ya nta wo.

Ati “Urabona ko ibi bigori byamaze gupfa kuko imvura yamaze gucika burundu, amafumbire yose twafumbije yabaye imfabusa.”

Didas Uwavutsehe, Umujyanama w’Ubuhinzi mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange avuga ko bijejwe amadamu ariko amaso yaheze mu kirere.

Ati ” Baratubwira ngo bazadukorera inyigo amaso yaheze mu kirere ntabyo turabona, tumaze igihe dutahira guhinga, nta musaruro ducyura.”

- Advertisement -

Avuga ko hari ubwo imvura igwa ari nyinshi igatwara imyaka kubera ko nta buryo bwo kubika ayo mazi yiroha mu kibaya.

Uwimana Jeanne d’Arc, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mayange avuga ko ku rwego rw’Akarere bababwiye ko nta bushobozi bwo gufasha abaturage kuhira imyaka bafite.

Ati “Ikibazo cy’amadamu keretse MINAGRI ibashije kugira icyo idufasha mu kucyubaka, ku rwego rw’Akarere batubwiye ko batabibonera ubushobozi.”

Kwibuka Eugene, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yabwiye UMUSEKE ko hariho gahunda yo kunganira abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buto.

Avuga ko MINAGRI hari amafaranga buri mwaka igenera Akarere agamije gufasha abahinzi kunoza ubuhinzi.

Ati “Buri mwaka MINAGRI ishyiraho ingengo y’imali muri buri turere twose cyane cyane turiya tugira izuba nka Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, iyo umuntu umushinga umusaba miliyoni 10 Frw, niba iyo damu isaba miliyoni 10 Frw, Akarere urandika kakaguha miliyoni 5 Frw zishyurwa na Leta nawe eshanu ukazitangira.”

Akomeza agira ati “Hari igihe rero amafaranga ashira abantu bose batayabonye, ubwo icyo gihe utegereza ingengo y’imali nshyashya.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko hari n’umushinga witwa SAIP ukorana na MINAGRI ufite abakozi kuri buri Karere nawo ufasha abahinzi muri ubwo buryo.

Uretse iki kibazo cyo kuhira mu mirima abahinzi banavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ubwanikiro kuko ubwo bafite ari ubw’igihe gito.

Aya mazi mu gihe cy’izuba abapfira ubusa
Barasaba ko hatunganywa Idamu y’abafasha kuhira imyaka

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera