Byaradutunguye kumva ko Dr. Rutunga aregwa Jenoside – Uwakoze muri ISAR Rubona

*Mu rukiko herekanwe amashusho yafashwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahahoze ISAR Rubona

Umutangabuhamya wahoze akora mu kigo cya ISAR Rubona yabwiye urukiko ko abenshi bahakoraga batunguwe no kumva ko Dr.Venant Rutunga akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, kuko we nta kibi yigeze amubunaho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Rutunga ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaricishije Abatutsi bari muri ISAR aho yayoboraga

Umutangabuhamya yahawe izina rya RV005, yatanze ubuhamya arindiwe umutekano kubera impamvu ze bwite, gusa yumvikanaga mu rukiko atagaragara ndetse amajwi ye yahinduwe ku buryo byari bigoye kumenya uwo ari we.

Umutangabuhamya yavuze ko yakoze mu kigo cya ISAR Rubona anahatuye mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no mu gihe yakorwaga.

Umutangabuhamya yavuze ko yari azi Dr.Venant Rutunga muri icyo kigo cya ISAR Rubona.

Yavuze ko ikigo cya ISAR Rubona mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi habaye umutekano muke maze haba inama yiga ku mutekano, na we ubwe yayitabiriye yanzura ko hagiye gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo no kwicungira umutekano.

Mu magambo ye ati “Dr. Rutunga nk’umuyobozi yafashe icyemezo ajya kuzana abajandarume, ngo bacunge umutekano w’ikigo, gusa abo bajandarume icyo bazaniwe si byo bakoze.”

Umutangabuhamya yemeje ko abajandarume bishe abatutsi muri ISAR Rubona baje mbere y’uko impunzi z’abatutsi zishwe zihungira muri ISAR Rubona bityo ko abatutsi baje basanga abo bajandarume muri icyo kigo.

Umutangabuhamya watanzwe n’impande zombi ari zo Ubushinjacyaha, n’uruhande rwa Dr. Rutunga, yavuze ko abishe abatutsi bizaniraga intwaro gakondo mu kigo zo kwica.

- Advertisement -

Yavuze ko urugo rwa Dr. Rutunga rwasahuwe n’Interahamwe ubwo Dr. Rutunga yari yagiye mu mujyi wa Butare.

Me Sophonie Sebaziga yabije umutangabuhamya imyitwarire ya Dr. Rutunga mu gihe cya jenoside mu kigo cya ISAR Rubona.

Mu magambo y’umutangabuhamya ati “Twe twamufataga nk’umugabo w’inyangamugayo, witonda ameze nk’Umupadiri. Ahubwo abenshi twaratunguwe kumva ko azanwe mu Rwanda, akurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri make nta kibi muziho.”

Urukiko rwabajije umutangabuhamya niba azi Dr. Rutunga ko hari ishyaka yabagamo.

Mu gisubizo cye ati “Mu kigo cya ISAR Rubona hari hahanganye amashyaka abiri, ariyo PSD na MRND. Dr. Rutunga ashobora kuba yari muri MRND kuko ni ryo umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona, Charles Ndereyehe yabagamo, kandi bari inshuti.”

Mu rukiko herekanwe video y’ubuhamya butandukanye yafashwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri ISAR Rubona.

 

Video yo kwibuka Jenoside muri ISAR Rubona yarebwe mu Rukiko

Iyo video yazanwe na Dr.Venant Rutunga bigaragara ko yafashwe n’imwe mu ma “YouTube Channel” y’imbere mu gihugu, yewe iyo YouTube Channel irazwi imbere mu gihugu kuko hariho n’ibirango ibyayo.

Iyo video ifite iminota irenga 45 humvikanaga ko yafashwe hatangwa ubuhamya butandukanye bw’Abatutsi bari bahunguye muri ISAR Rubona, bakaba bararokotse.

Yafashwe ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri ISAR Rubona.

Muri make iyo video harimo ubuhamya bwa Marie Josee Mukasekuru wari umwarimu mu mashuri abanza akomoka i Ruhashya, mu cyahoze ari Perefigitura ya Butare  akaba yarahungiye mu kigo cya ISAR Rubona, avuga ko yanyuze mu buzima bubi ubwo yahungiraga muri ISAR Rubona, akanakomoza kuri Dr.Venant Rutunga, gusa nta kibi amuvugaho.

Mu magambo ye yagize ati “Narindwaye shyikirizwa Dr.Venant Rutunga anshakira imodoka, n’umushoferi njyanwa kwa muganga mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Muri iyo Video kandi humvikanyemo ubuhamya bwa Mukayigire Kabandana Assoumpta wahungiye muri ISAR Rubona akaba yari afite musaza we unahakora.

Assoumpta yararokotse, nubwo bitari byoroshye gusa ntaho akomoza kuri Dr.Venant Rutunga, yaba kumuvuga ibyiza cyangwa ibibi.

Urukiko rubyibwirije bwafashe icyemezo cyo gutumiza mu rukiko bariya bantu uko ari babiri, ari bo Assoumpta na Marie Josee babe hari amakuru baha urukiko ngo abe yarufasha.

Dr.Venant Rutunga n’umusaza w’imyaka 74 y’amavuko yahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye, mu Majyepfo y’igihugu.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha uregwa aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza yunganiwe na Me Sebaziga Sophonia ndetse na Me Ntazika Nehemie niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 05/06/2023.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza