Fulgence Kayishema umaze imyaka 20 yihisha YAFASHWE

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Kayishema byari bimaze igihe bizwi ko aba muri Africa y'Epfo

Umwe mu Banyarwanda bashakishwaga n’ubutabera kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi.

Kayishema byari bimaze igihe bizwi ko aba muri Africa y’Epfo

Fulgence Kayishema avugwa cyane mu bwicanyi bwa Jenoside bwabereye i Nyange ya Kibuye.

Yatawe muri yombi ku wa Gatatu, ahitwa Paarl, muri Africa y’Epfo.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nimugoroba mu bikorwa byateguwe n’inzego zo muri Africa y’Epfo zifatanyije n’itsinda ry’Umugenzacyaha rishinzwe guhiga abakekwaho uruhare muri Jenoside bakihishahisha.

Kayishema akekwaho cyane kuba yarakoze ubwicanyi bwibasiye Abatutsi 2000 barimo abagore, abana n’abasaza bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye kuburirwa irengero kuva mu mwaka wa 2001 nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibivuga.

Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) yavuze ko Kayishema yari amaze imyaka 20 yihisha.

Ati “Gufatwa kwe bizatuma noneho aburana ku byaha akekwaho.”

Serge Brammertz yashimiye ubuyobozi bwo muri Africa y’Epfo kuba bwaremeye gukorana n’inzego ngo Kayishema afatwe.

- Advertisement -

Ati “Jenoside ni icyaha gikomeye mu byibasira inyoko muntu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje gukora ibishoboka ngo abayikoze baburanishwe kandi bahanwe. Uku gufata (Kayishema) ni ikimenyetso gifatika kuri ubwo bushake, ko butakendereye, kandi ubutabera buzaba, ntabwo hazitabwa ku gihe bizafata.”

Hashize igihe urwego rwa IRMCT ruvuga ko Africa y’Epfo itagaragaza ubushake mu gukorana na rwo ngo Kayishema afatwe.

Kuri uyu wa Kane, Brammertz yashimye uburyo inzego zo muri Africa y’Epfo zatanze umusanzu muri iki gikorwa.

Urukiko ruvuga ko Kayishema mu buryo butaziguye yagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi.

Impapuro zo kumuta muri yombi zivuga ko yatanze petrol yo gutwika Kiliziya n’abantu bari bayihungiyemo.

Kayishema kandi n’abo bari kumwe, bavugwaho ko bazanye imashini za tingatinga, zo gusenya Kiliziya nyuma yo kuyitwika mu gihe yari ikirimo abantu.

Urwego rwa America rugira uruhare mu gushakisha abakekwaho ibyaha by’intambara, rwari rwatanze miliyoni 5 z’Amadolari nk’igihembo ku muntu uzafata cyangwa akagaragaza aho Kayishema yihishe.

Fulgence Kayishema biteganyijwe ko ku wa Gatanu azagezwa imbere y’urukiko mu mujyi wa Cape Town.

UMUSEKE.RW