Gicumbi: Imiryango 38 yorojwe inka isabwa guca ukubiri n’imirire mibi

Imiryango 38 itishoboye ifite abana 176 yabaruwe ngo harebwe uko ifashwa kuzamura imibereho, yorojwe inka muri gahunda ya Girinka, isabwa guca ukubiri n’imirire mibi.
Bahawe inka nziza zizabaha umukamo ushimishije

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023.

Bamwe mu baturage bahawe inka bavuga ko mu buzima busanzwe byari ihurizo kubona amata yo guha abana babo.

Uwitwa Mbaraga Pierre utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kiziba, afite abana barindwi, avuga ko nta n’umwe yigeze aha amata, ngo bakujijwe n’igikoma gusa.

Ati “Mfite abana barindwi, muri bo nta n’umwe nigeze mpa amata kuko nta n’inka nigeze, gusa babayeho kuko banywa igikoma, ariko kuba SOS impaye inka nziza ihaka, niteguye guha abana amata, barusheho kugira imibereho myiza.”

Mukandiyisaba Odette wo mu Kagari ka Mataba avuga ko kurera abana bane wenyine bimusaba imbaraga nyinshi, kuba abonye inka bizamwunganira mu mibereho ye.

Ati “Kubona amata byari ihurizo kuri njye, turashima SOS yatekereje ku mibereho tubayemo, bakatworoza inka nziza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Kirenga Moses, ashima cyane SOS  Rwanda itekereza ku mibereho y’abatishoboye, by’umwihariko bakita ku mibereho y’abana.

Ati “Abaturage turabasaba gufata neza Inka bahawe, kandi bakamenya kugaburira abana amata, ndetse inka zikanabafasha kwizamura mu bukungu.”

- Advertisement -

Igikorwa cyo koroza imiryango 38 itishoboye cyateguwe na SOS Rwanda isanzwe ari umufatanyabikorwa w’akarere ka Gicumbi SOS Rwanda, ikunze kwita cyane ku mibereho y’abana.

Ni mu mushinga bise “Uburumbuke Iwacu” ureberera imiryango 300 itishoboye ituye mu Murenge wa Nyamiyaga.

Muri iyo miryango bafite gahunda yo koroza igera ku 100, ku ikubitiro bakaba bahereye ku miryango 38.

Hatari Patrick ushinzwe ibikorwa bya SOS Rwanda, ashimangira ko uyu mushinga bise Uburumbuke Iwacu uzatwara Miliyoni zisaga 50 Frw.

Ati “Ubu twatanze inka ku miryango 38 hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye, by’umwihariko iyi miryango ikaba irushaho kwita ku bana babakomokaho.”

Inka 38 zatanzwe zifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 28 y’u Rwanda hagamijwe kwita ku mikurire y’abana batuye mu murenge wa Nyamiyaga, inyinshi murizo zikaba zihaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi aha impanuro aborojwe
Abagenerwabikorwa ba SOS Rwanda mu Murenge wa Nyamiyaga
Hafashwe ifoto y’urwibutso

UMUSEKE.RW i Gicumbi