Handball: Abangavu b’u Rwanda begukanye irushanwa rya IHF Challenge

Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abakobwa batarengeje imyaka 17, yatsinze iy’u Burundi ibitego 38-13, yegukana Irushanwa ryiswe “IHF Challenge Trophy (Zone 5)” ryaberaga muri Tanzania.

Rwanda Nziza yaririmbwe muri Tanzania

Urugendo rwo kwegukana iki gikombe, u Rwanda rwarusoje rudatsinzwe umukino n’umwe kuko rwatsinze imikino itanu yose rwakinnye ndetse ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 30 Mata 2023, utangira Abangavu b’u Rwanda batsinda amanota menshi nk’ibisanzwe.

U Burundi bwatangiye budashaka gushyirwamo ikinyuranyo kinini ariko uko iminota yagendaga ikinyuranyo cyagendaga kigaragaza. Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ibitego 22-6.

Igice cya Kabiri n’ubundi abangavu b’u Rwanda bakomeje kuyobora umukino ari na ko barushaga u Burundi bigaragara.

Muri iki gice u Rwanda rwongeyeho ibindi bitego 16 mu gihe u Burundi bwongeyeho birindwi, bitari bihagije ngo butsinde umukino. Umukino warangiye Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 38-13.

Muri rusange u Rwanda rwegukanye iri rushanwa rudatsinzwe kuko imikino itanu rwakinnye yose rwayitsinze kandi ku kinyuranyo cy’amanota menshi cyane.

Batahanye igikombe bakuye muri Tanzania

UMUSEKE.RW