Inkunga igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza igeze kuri miliyoni 700Frw

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)yatangaje ko mu kugoboka abakozweho n’ibiza hamaze gukusanywa arenga Miliyoni 700Frw.

Nyuma y’ibiza hakusanyijwe inkunga yo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’ibiza

Ni ubutumwa iyi Minisiteri yanyujije ku rukuta rwa Twitter ishimira abitanze mu gutanga ubufasha bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize iti “Turashimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.”

MINEMA yatangaje ko imaze kwakira ari 621,927,232 frw yanyujijwe kuri konti ya banki, n’amadolari 37,167.

Ni mu gihe ayanyujijwe kuri telefoni ari 35,096,432 frw.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente,mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ibiza ,yihanganishije imiryango yahuye n’ibiza, ashimira abaturage bafashe iya mbere mu gutabara.

Yagize ati ”Ibiza byatugwiririye, byagwiririye igihugu cyacu,amazi menshi, isuri, ndetse nibyo byatumye amazu agwa ku bantu. Ndagira nongere gushimra abagize uruhare mu gutabara, abaturage batabaye bagenzi banyu, ariko mbabwira ko na leta itari kure.”

Nyuma y’iyi nsanganya, abantu batandukanye ndetse n’imiryango itari iya Leta, sosiyete zitandukanye ,amatorero yatangaiye gukusanya ubufasha bwo kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) mu butumwa bwayo  yashimiye abitanze mu kugoboka aba baturage.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW