Jenoside: Imibiri y’abiciwe mu isambu ya Kiliziya ya Mibilizi igeze ku 1213

Rusizi: Mu Murenge wa Gashonga hakomeje gushakishwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, muri Mata 1994 ikomeje kuboneka mu ngengero za Paruwasi ya Mibilizi, kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa byo gushakisha ko haba hari indi mibiri itaraboneka birakomeje (Archives)

Iki gikorwa cyatangiye tariki 23 Werurwe, 2023 ubu aho kigeze hamaze kuboneka imibiri 1,213.

Hari hafashwe icyemezo ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro tariki 27 Gicurasi, 2023 bikabanzirizwa n’ijoro ryo Kwibuka tariki 26 Gicurasi, 2023.

Gusa, itangazo rishya rya IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, rivuga ko tariki ya 03 Kamena, 2023  ari bwo imibiri yabonetse hazabaho umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro, mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Mibilizi.

Utamuriza Vestine uhagariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije UMUSEKE ko igikorwa cyo gushakisha indi mibiri gikomeje ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Itariki yo gushyingura mu cyubahiro imibiri imaze kuboneka ko yahinduwe, hakemezwa ko uwo muhango uzaba ku itariki ya 03 Kamena, 2023.

Ati “Itariki yarahindutse ku mpamvu za Minisitiriri wa  Minubumwe kugira ngo azabe ahari.”

Gushakisha imibiri birabera mu Mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, mu Murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi.

Mu rwibutso rwa Mibirizi hasanzwe hashyinguyemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yavanywe mu bice bitandukanye aho biciwe.

- Advertisement -

Muhire Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi.