Kigali: Hateraniye inama Nyafurika igamije kwihutisha ubuyobozi bw’Abagore

Inama Nyafurika yitwa (Africa Soft Power Summit) yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika irimo kubera i Kigali, igamije kwihutisha Ubuyobozi bw’Abagore n’Inganda no guhanga udushya.

Bamwe mu bayobozi bavuga ko kwihutisha ubuyobozi bw’abagore ari urufunguzo rwo gukemura ibibazo bahura nabyo bituma batagira uruhare rugaragara mu kazi, mu baturage, muri guverinoma no mu zindi nzego z’ubuzima.

Ozonnia Ojielo, Umuhuzabikorwa uhagarariye umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, avuga ko abagore batagomba gutinya kwinjira mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Yagize ati “Iyi nama ifite uruhare runini mu kuzamura ubuyobozi bw’abagore kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo byugarije abagore, nyuma yo gutinyuka bakagaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo.”

Amb. Amina Mohamed, Fmr. Minisitiri wa Siporo, Uburezi n’ububanyi n’amahanga muri Kenya avuga ko mu gihugu cye abagore bahuraga n’ibibazo bitandukanye ntibibonerwe umuti kuko nta bagore bagaragaraga mu nzego z’ubuyobozi nyuma bikaza gukemuka binyuze mu gushyira abagore mu b’ubuyobozi.

Yagize ati “Ndaguha urugero rwo mu mukino wa Golf nta mugore wabaga mu nzego z’ubuyobozi bigatuma abagore bahura n’ibibazo. Nyuma habayeho impinduka nziza zishimisha abagore haba mu buryo bafatwa, n’imishahara bahabwa kubera ko abagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi.”

Claire Akamanzi. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) avuga ko hakenewe uruhare rwa leta mu guha abagore amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bifitemo bagahabwa imyanya mu nzego z’ubuyobozi kugirango babere urugero bagenzi babo.

Yagize ati “Leta zifite uruhare runini mu guha amahirwe abagore kugirango bagaragaze ubushobozi bifitemo, bagaragare mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, bityo babere icyitegererezo abagore bagenzi babo.”

Dr. Nkiru Balonwu, umuyobozi mukuru w’ umushinga witwa Africa Soft Power avuga ko mu minsi itanu iyi nama izagera ku bintu bitatu by’ingenzi hamwe n’icyerekezo mu guhanga udushya no mu bucuruzi.

Yagize ati “Mu minsi itanu, tuzagera ku bintu bitatu by’ingenzi, hamwe n’ibikorwa bitandukanye byo guhuza imiyoboro, tuzabona icyerekezo ku bikorwa byo guhanga udushya no mu bucuruzi, atari ku mugabane wa Afurika gusa no ku isi hose.”

- Advertisement -

Iyi nama ikaba yitezweho kuzamura ubuyobozi bw’abagore mu bigo bikomeye by’imari n’ubucuruzi no gushyira hamwe inzira iganisha ku iterambere ry’ubukungu ku bagore.



Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW