MINEMA yahawe inkunga ya sima izafasha kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza

Musanze: Uruganda rwa Twiga Cement rwashyikije MINEMA toni 64 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza.

Sima yatanzwe izafasha kubakira abasenyewe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2-3 Gicurasi 2023

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINENA, yakiriye inkunga y’imifuka isaga 1200 ya sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA Habinshuti Philippe yavuze ko iyi nkunga iri mu bikoresho bikirimo gukusanywa mu bice bitandukanye by’igihugu mu myiteguro yo gufasha abaherutse kugirwaho ingaruka n’ibiza, kwigobotora ingaruka zabyo mu buryo burambye.

MINEMA ivuga ko kugeza ubu binyuze mu buryo bwashyizweho bwo gukusanya inkunga yo gufasha abaherutse guhura n’ibiza, hamaze gukusanywa miliyoni 110Frw, arenga azunganira ubundi bufasha butandukanye Guverinoma imaze iminsi iha abo baturage.

Ibiza by’imvura biheruka muri ziriya Ntara byishe abaturage 131, bisenyera bamwe abandi benshi basigara ntaho kuba bafite ku buryo hari abacumbikiwe n’abaturanyi, abandi bajya ku ma site yashyizwe hirya no hino mu gihugu.

Iyi miryango yifuza ubufasha bwo kongera kubona icumbi.

Ni muri urwo rwego uruganda rwa Twiga Cement rwatanze iriya nkunga ya toni 64 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu, yasezeranyije abaturage ko mu gihe cya vuba, abasenyewe n’ibiza bazabona aho kuba, ndetse abizeza ko urugamba rw’ibiza na rwo “tuzarutsinda nk’izindi.”

MINEMA ivuga ko Sima yahawe ifite agaciro ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

UPDATED: P. Kagame yagiye i Rubavu kwirebera akaga ibiza byateje abaturage

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW