Muhanga: Akarere katije abahinzi ubutaka bw’ahazubakwa Hoteli y’inyenyeri 5

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bwatije abahinzi ubutaka bw’ahagenewe kubakwa Hoteli y’inyenyeri 5 kugira ngo bahatere imyaka yerera igihe gitoya.

Abahinzi batangiye kubuteraho imigozi y’ibijumba

Ni ubutaka bufite hegitari 17 hagenewe kuzubakwa Hoteli ihuriweho n’uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric,  avuga ko iki cyemezo cyo gutiza Koperative 2 z’abahinzi, bagifashe  bifuza kubyaza ubutaka umusaruro kuko babonaga imirimo yo kubaka Hoteli itaratangira.

Bizimana avuga ko kugira ngo ubu butaka budakomeza gupfa ubusa, baba babutije abahinzi bakabuteraho imyaka yerera amezi 3.

Ati: “Twabasabye ko bahinga ibijumba, n’ibishyimbo, ibihingwa byerera igihe gitoya kugira ngo bahangane n’amapfa akunze kwibasira imyaka yerera igihe kinini.”

Bizimana yavuze ko hari n’ubundi butaka bw’ahazubakwa Ikibuga mpuzamahanga cy’umupira w’amaguru FIFA yateyemo inkunga, giherereye haruguru y’ay’ahazubakwa Hoteli, naho bifuza gutiza abahinzi.

Ati: “Twemeranyije ko imirimo nitangira bazasarura imyaka yabo bagasubira mu gishanga aho basanzwe bahinga ibigori, umuceri n’imboga.”

Uyu Muyobozi avuga ko ubutaka bungana kuriya butakomeza  kubera aho, abahinzi babukeneye.

Perezida wa Koperative  yitwa KOKAR Musafiri Sosthène avuga ko ari igisubizo  abahinzi bakiranye ibyishimo.

- Advertisement -

Yagize ati: “Twebwe abahinzi twagabanye hegitari 17, bamwe barahinga igice kimwe, abandi bahinge ikindi.”

Musafiri yavuze ko batangiye  hegitari zabo batijwe,  batangiye kuziteramo imigozi y’ibijumba, akavuga ko ibi bijumba nibyera, bazabisimburanya n’ibigori niba imirimo yo kubaka Hoteli igitinze.

Ati: “Turashimira Ubuyobozi bwacu, butekereza ko abaturage bashonje bukabatiza ubutaka bwo guhingaho ku buntu.”

Ubutaka bw’ahazubakwa Hoteli abahinzi batijwe bufite hegitari 17

Cyakora avuga ko mu bahinzi barenga 500 bibumbiye muri KOKAR, abagera ku bahinzi 120 muri bo nibo batangiye guhinga ubu butaka kubera ko bahegereye.

Yavuze ko abandi  basigaye, baturuka kure bikabagora  kuhagera.

Perezida wa KIABR Uwizeyemariya Jacqueline avuga ko bakimara gutizwa ubu butaka, batangiye guha buri muhinzi  ubuso(are) azahingaho.

Ati: “Abanyamuryango biyemeje guhinga ibijumba imvura y’umuhindo nitangira kugwa tuzahinga ibigori.”

Gusa abahinzi bavuze ko mu butaka bw’ahazubakwa Ikibuga mpuzamahanga cy’umupira w’amaguru, batarangira kubukoresho, kuko babwiwe ko imirimo iri hafi gutangira.

Ubutaka bw’ahazubakwa Hoteli ndetse n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, biherereye   mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe wambutse igishanga cya Rugeramigozi.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.