Ngoma: ‘Umuyobozi w’indaya’ yavuze icyakorwa ngo bareke ‘umwuga’

Bamwe mu bagore bakora uburaya mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barambiwe n’uyu mwuga bakifuza ko bahabwa igishoro kugira ngo babusezerere.
Uwababyeyi Rosalie Uhagarariye abakora umwuga w’uburaya i Ngoma

Uwababyeyi Rosalie uhagarariye 729 bakora umwuga w’uburaya mu Mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, avuga ko uyu mwuga w’uburaya bakora utabatera ishema, ko ari amaburakindi kugira ngo baramuke.

Uwababyeyi akavuga ko hari impamvu nyinshi zituma bifuza kuva muri uyu mwuga, zirimo kuba bafite abana bamaze gukura, ndetse nuko abo baturanye babafata.

Ati “Maze igihe ngira inama bagenzi banjye ko tugomba gusezerera umwuga w’uburaya, kubera ko hari bamwe mu bagabo baza gukora imibonano mpuzabitsina bakanga gukoresha agakingirizo.”

Uwababyeyi yavuze ko abenshi bo muri uyu mwuga babikora bitabashimishije, ahubwo bikabatera ipfunwe mu bandi baturage babana.

Ati “Erega n’ubwo dukora umwuga w’uburaya turabizi ko atari umwuga ushimishije ni amaburakindi.”

Uyu mudamu avuga ko abo 729 ari abagaragara muri za raporo bafite ariko uyu mubare ushobora kuba urenga.

Ati “Ubuyobozi buduhaye igishoro twabuvamo kuko bamwe ariho bandurira biturutse ku mafaranga bahabwa n’abakiliya.”

Hategekimana Rachid avuga ko ubuzima aribwo bwa mbere kuruta amafaranga, agira inama abakora umwuga w’uburaya  kubureka, bagashaka ibindi bakora.

- Advertisement -

Ati “Amafaranga ntagura ubuzima ntawe nashishikariza gukora ubusambanyi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ngoma Dukuzimana Marie Alice avuga ko hari bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bamaze gutera inkunga bakaba barabuvuyemo bakora ibindi.

Ati “Nubwo nta mibare y’abo twafashije bakora uyu mwuga w’uburaya mfite aka kanya, ariko ntabwo ari bake muri aka Karere, cyane ko tubavanga n’abandi baturage bafite ubushobozi buke.”

Usibye abagore n’abakobwa 729 bakora umwuga w’uburaya mu Karere, hiyongeraho abangavu 208 batewe inda zitateguwe bakeneye ubufasha n’abandi 622 bari hagati y’imyaka 18 na 19 babyariye iwabo.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngoma