Nyagatare: Guha abana amata ku ishuri byazamuye imyigire

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abana baranywa amata ku ishuri bagashira inyota

Nyuma y’aho hatangirijwe gahunda yo guha abana amata muri Gs Tabagwe  mu Murenge wa Tabagwe mu Karere Ka Nyagatare, abarezi barahamya ko abana batagisiba ishuri ndetse n’imyigire yazamutse.

Abana baranywa amata ku ishuri bagashira inyota

Ni amata yunganira abana mu ifunguro kugira ngo babone indryo yuzuye aho buri mwana ahabwa igice cya litiro y’amata mbere yo kuva ku ishuri.

Amata azanwa na MCC zegereye ikigo zirimo MCC Tabagwe na MCC Rwempasha, ababishinzwe bagafasha abana muri iki gikorwa, buri umwe akanywa atekanye, agashira inyota.

Incuke baziha amata meza yabanje gutekwa mu gihe abo mu mashuri abanza bo babanza kuyakonjesha.

Bafite ibyuma bibiri bikonjesha amata bahawe n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’Inka zitanga umukamo mu Rwanda.

Ibyo byuma byatanzwe na RDDP, umushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri MINAGRI ugashyira mu bikorwa na RAB, bifite agaciro Ka miliyoni 11 y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Gs Tabagwe, Rurangwa Moses atangaza ko mbere abana basibaga ishuri ariko ngo aho iyi gahunda bafashwa n’umushinga RDDP iziye, imyigire igenda neza ndetse n’abana bakaba biga neza.

Rurangwa ati ” Ukurikije imitsindire ubona ko byazamutse cyane mu masuzuma tugenda dukoresha, ayo mata yatugiriye akamaro.”

Avuga ko byagabanyije gusiba ishuri ku kigero gishimishije aho hasiba ufite ikibazo cy’uburwayi gusa.

- Advertisement -

Ati “Turi mu ngamba turashaka uko tuganira n’ababyeyi kugira ngo dukomeze umuhigo wo guha abana amata ku ishuri.”

Abana biga kuri Gs Tabagwe nabo bishimiye iyi gahunda, banemeza ko hari byinshi yahinduye mu mitsindire yabo.

Kanyana Barasa Linda wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko kuva aho gahunda yo gutanga amata yatangiriye, amanota ye yiyongereye.

Agira ati “ Amata araryoha, turiga tugatsinda, ibyo mwarimu anyigisha ndabyumva kandi nkatsinda neza kubera ko mba nariye neza.”

Ntwali Victor wiga mu wa mbere ati “Kunywa amata bitugirira akamaro, bikadufasha gukurikira ibyo mwarimu yigisha.”

Ababyeyi bafite abana biga kuri iri shuri, nabo batangaza ko kuva gahunda yo gutanga amata ku bana itangiye hari impinduka mu myigire y’abana babo.

Bahamya ko wasangaga abana babo biga nabi, bakajyayo batanabishaka, ariko kuri ubu bajya kwiga nta n’umuntu ubabwirije.

Abanyeshuri 154 bo mu mashuri y’incuke n’abagera kuri 262 bo mu mashuri abanza nibo banywa amata kuri iki kigo.

Gusa abagera ku 151 nabo babonaga amata ariko kubera igabanuka ry’amata mu Karere Nyagatare no mu gihugu muri rusange bahariye abato.

Abiga mu yisumbuye na bo bafashwa kwigurira amata yo kunywa mu buryo bworoshye, atunganywa neza akagezwa ku ishuri, agashyirwa mu cyuma.

Iyi gahunda yo guha abana amata ku ishuri muri Gs Tabagwe yatangiye mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wa Gs Tabagwe, Rurangwa Moses
Ibyuma bikonjesha amata umushinga wa RDDP wahaye Gs Tabagwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Nyagatare