Nyanza: Abayobozi b’ishuri barashinjwa kwiba ibiryo by’abanyeshuri

*Directeur yarababajije bavuga ko ibiryo batwaye ari ibyabo atari iby’ishuri
Abakozi babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

Ni impamvu yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.

Inyandiko UMUSEKE ufitiye kopi zigira ziti “Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine, akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri, n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi, ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo, undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, maze uwo mutetsi na we atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana.

Umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda.”

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati “Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya, ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya, batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”

Ibikubiye muri iriya raporo UMUSEKE wabajije abayivugwamo banakiri mu nshingano zabo.

Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w’ishuri yagize ati “Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w’ishuri.”

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo na we yagize ati “Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.”

Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘weekend’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye, atari iby’ishuri.”

Uretse Umuyobozi wa G.S Rwesero kandi n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme si bishya kuri we, nk’urwego rukuriye bariya bose.

- Advertisement -

Yabwiye UMUSEKE ati “Ikibazo naracyumvise turi kugikurikirana kugira ngo tumenye ukuri kwabyo, twabasabye kwisobanura nibiba ngombwa turabikurikirana mu rwego rw’ubuyobozi.”

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza.

Muri iri shuri hakunze kumvikana abanyeshuri birukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo gufata ifunguro rya saa sita ku ishuri, amakuru aturuka kuri bariya bayobozi ni uko bahawe amabaruwa n’Akarere abasaba gutanga ibisobanuro ku byo bakekwaho.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza