Nyanza: Akarere gafite icyizere ko kazagabanya ubukene bugasigara ku bantu 15 mu bantu 100

Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza uburyo bwo gufasha umuturage bumukura mu kiciro kimwe cy’imibereho ajya mu kindi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burasaba uruhare rwa buri wese mu kwesa intego za NST1.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye ko abafatanyabikorwa bagira uruhare rukomeye kugirango intego za NST1 zigerweho

Ku nshuro ya kabiri umunsi w’umufatanyabikorwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage ubu akarere gafite uko gahagaze muri NST1.

Imyaka irindwi Leta yari yihaye ngo umuturage abe avuye mu bukene bukabije, irabura amezi ngo ibe irangiye hagenzurwe niba intego zari zikubiye muri NST1 niba zareshejwe.

Mu Karere ka Nyanza imibare igaragaza ko ubukene bukabije buri kuri 16% bugomba kugabanuka bukagera kuri 1%, abakennye ni 46.5%, bagomba kugabanuka bakagera kuri 15%.

Ababyaye imburagihe, ni 564, muri NST1 bagomba kuba 0, abagerwaho n’amazi meza, ni 78.90% bagomba kuba 100%.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme agasanga hakenewe ubufatanye bw’abayobozi, abafatanyabikorwan’abaturage kugira ngo ibi bipimo n’ibindi bikiri inyuma bigezwe ku ntego.

Yabwiye UMUSEKE ati “Abafatanyabikorwa n’abaturage ubwabo muri rusange bumve ko ibintu ari ibyabo maze twese dushyirehamwe tugire igenamigambi rihuriweho kugirango ingufu tugomba gushyira hamwe zibe zifite umurongo zigenderaho.”

Imibare y’ibipimo bya NST1 muri aka Karere igaragaza ko abafite amashanyari ya REG ari 35.2%, bagomba kuba 80%,ayo mashanyarazi  abo ageraho bose ni 51% bagomba kuba 100%.

Abarondereza ibicanwa ni 65.2% bagomba kuba 80% gusa abafatanyabikorwa bagera 53 bakorera  muri aka karere batanga ikizere cy’uko izi ntego zizagerwaho bashingiye ku igenamigambi bafite.

- Advertisement -

Uwitwa Emmanuel Nsengiyumva umukozi wa USAID Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Gikuriro kuri bose.

Yagize ati “Hari icyizere ko imibare izagabanuka kuko twe dufite ubushake bityo mu mikoranire twese hamwe n’abaturage barimo intego zacu zizagerwaho.”

Umukozi wa Give Directly nawe yagize ati “Dukorana n’inzego za leta zikadufasha natwe tukabona aho duhera umuturage tumufasha kwiteza imbere by’umwihariko tumuha amafaranga tukizera ko nabo bagomba kwiteza imbere.”

Kugeza ubu abatunze telefone zigendanwa ni 69.3% bagomba kuba 80%, abatunze Radio ni 74.5% bagomba kuba 95%.

Mu bipimo bihagaze neza, harimo icy’abajya mu ishuri bangana na 99.6% bagomba kuba 99.9%, abava mu mushuri abanza ni 0.7%, intego yari ukubagabanya ku kigero 1.2%, ayisumbuye ni 0.6% bari kuba 1.7%.

Byagaragaye ko iyo abafatanyabikorwa bafatanyije bishoboka  kuko kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ubwo habaga Umunsi w’Umufatanyabikorwa ku nshuro ya mbere, akarere kari kuri 32% ariko aho buri wese abishyiriyemo imbaraga mu cyiswe operation 195, imirire mibi yagabanutseho 9% igera kuri 23% mu gihe cy’umwaka umwe.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza