Ruhango: Ingo ibihumbi 10 zigiye guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko bugiye kwegereza umuriro w’amashanyarazi ingo ibihumbi 10 umwaka utaha.
Nyirahabimana Hilarie yishimira ko bagiye kuva mu kizima

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko hari Imidugudu 123 yo muri aka Karere, ituwe n’abantu ibihumbi 8 bateganya guha umuriro w’amashanyarazi mbere yuko ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2023 kurangira.

Rusilibana avuga ko aba baturage 8000 bazahabwa amshanyarazi hashingiye ku masezerano n’ubufatanye Akarere kagiranye n’Umushinga RWEP.

Avuga ko hari n’ingo 2000 bagiye guha umuriro iki gikorwa bakagifatanya na REG, kubera ko igipimo cy’abafite amashanyarazi basanze kitaragera mu rwego rushimishije.

Ati “Dushingiye ku ibarura ry’abaturage n’imiturire ryakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare uyu mwaka cyagaragaje ko umubare w’abaturage wiyongereye.”

Rusilibana yavuze ko izi gahunda zombi zizatuma umubare w’abafite amashanyarazi urushaho kuzamuka, kugira ngo Umwaka wa 2024 uzarangire abaturage bose bafite umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Riberakurora Appolinaire wo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Nyamagana, avuga ko aho umuriro wageze ubukungu buzamuka, ariko bikaba akarusho iyo bashyizeho amatara yo ku muhanda (Eclairage Publique) kuko aho ari ibisambo bitahatinyuka.

Ati “Mbere yuko Ishuri Lycée de Ruhango riha abatuye uyu Mudugudu wa Ruhuha amatara yo ku muhanda, abakoresha uyu muhanda bamburwaga telefoni, amafaranga n’ibindi bikoresho.”

Uyu muturage avuga ko kuva iri shuri ryabacanira, bahanyura n’ijoro kandi bakagenda batekanye.

- Advertisement -

Cyakora akavuga ko ibisigaye ari kubona amazi meza no gukorerwa amateme ku batuye muri uyu Mudugudu wa Ruhuha.

Nyirahabimana Hilarie avuga ko hari ibice byo muri uyu Mujyi wa Ruhango, bikeneye gucanirwa amatara yo ku muhanda, kuko hari aho udashobora kwinyuza uri wenyine.

Ati “Nibatangira guha abo baturage amashanyarazi, iyo gahunda bazayibangikanye no gucanira Umujyi wose amatara yo ku muhanda.”

Visi Meya Rusilibana avuga ko hari amasezerano bagiranye n’iri Shuri ry’imyuga ryo gucanira abarituriye amatara yo ku muhanda.

Akavuga ko mu minsi ya vuba bazashyikiriza Akarere uyu muhigo bamaze kwesa, kugira ngo itara ryangiritse rikoreshwe ku mafaranga ava mu ngengo y’Imali y’Akarere.

Abafite umuriro w’amashanyarazi muri aka Karere bageze kuri 58% , naho ahari imihanda ya Kaburimbo hose muri uyu Mujyi hakaba hacaniye amatara yo ku muhanda.

Riberakurora Appolinaire avuga ko aho umuriro wageze ubukungu buzamuka
Abaturage bavuga ko amatara yo ku muhanda bahawe na Lycée de Ruhango Ikirezi ufite uburebure bwa Kilometero 1 na metero 200.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango