Ubuyobozi bwa Wisdom Schools bwavuze imyato imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame

Ubuyobozi bw’Amashuri ya Wisdom Schools bwavuze imyato imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame buhamya ko yabubereye ikitegererezo mu iterambere bagezeho, kandi ko indangagaciro bamwigiraho bazakomeza kuzisangiza abakiri bato bo Rwanda rw’ejo.

Wisdom Schools ni ibigo bitanga uburezi bufite ireme

Ubu buyobozi buvuga ko urebye aho igihugu cyavuye nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo yatumye habaho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe benshi bibwiraga ko cyazimye, byari bigoranye ko cyari kuhikura iyo kitagira Umuyobozi mwiza utekereza byagutse, ndetse ufite imbaraga n’ubushake bwo kugikorera no gufata ibyemezo bikwiye.

Mu kiganiro kirambuye UMUSEKE wagiranye na Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom Schools, yahamije ko Perezida Paul Kagame bamwigiraho byinshi kandi ko yababereye Ikitegererezo mubyo bakora byose.

Yagize ati “Iyo rero tuvuga imiyoborere myiza yo ku rwego rw’Igihugu, uwo muco mwiza ugenda ugera no mu bindi bikorwa. Uwo muco rero ni imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame utuyoboye, Imana yaduhaye.”

Ati “Afite uburyo iki gihugu yagikuye hasi ndetse no kugera kuri zeru arakizamura kigera ku iterambere. Kuri njye Perezida Kagame ni Ikitegererezo cyiza kuri Wisdom Schools, ahubwo turibaza ngo uyu muyobozi mwiza udutoza ibyo tugomba gukora abikora ate? Ese twebwe ntitugomba gukora ibyo adutoza?”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo ashinge iri Shuri rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga yabikuye ku kumva ko afitiye umwenda Igihugu, agahitamo kubinyuza mu burezi nk’umusanzu we mu kucyubaka nyuma yo guca mu bihe bikomeye.

Yagize ati “Ntabwo twaje mu burezi tuje gushakamo amafaranga kuko ntayabamo, ahubwo numvaga mfitiye igihugu umwenda, ndeba ibihe cyari kivuyemo ndeba icyerekezo cyari gifite biturutse ku ntumbero ya Perezida Kagame, nanjye mpitamo gutanga umusanzu wange mbinyujije mu burezi kugira ngo Igihugu kigire abahanga kandi bashoboye guhangana n’ibibazo Isi igenda inyuramo”.

Intumbero ya Wisdom Schools, ni ugutanga uburere n’uburezi bifite ireme mu gukemura bimwe mu bibazo bikunda kugaragara muri bamwe mu bantu bize usanga bafite ubumenyi, ariko badafite uburere buhagije ariho iri shuri ryibanze mu kubaka umuntu wuzuye ufite uburere n’ubumenyi.

Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherere mu Karere ka Musanze ahari icyicaro gikuru. Rifite amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, rikagira amashami afite amashuri y’inshuke n’abanza mu Turere twa Rubavu i Mahoko, Nyabihu ku Mukamira n’irya Burera.

- Advertisement -

Hagamije gusubiza umusabe bw’ababyeyi batuye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagfatare no mu Turere twa Karongi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Wisdom School yafunguye imiryango mu mwaka wa 2008, kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri barenga 1500 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga kandi kuva icyo gihe abanyeshuri bose bakoze ibizamini baza mu cyiciro cy’indashyikirwa, ariho bahera basaba abanyeshuri n’ababyeyi kubagana bagahabwa uburezi bufite ireme kuko imyanya ihari kandi nta gihe batakira abifuza kubagana. Wahamagara kuri iyi nomero +250 788 478 469.

Mwalimu NDUWAYESU Elie Umuyobozi wa Wisdom Schools

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude