Umucuruzi wo mu Ruhango yasanzwe amanitse mu mugozi 

Kamirindi Inmocent w’Imyaka 29 y’amavuko, abaturage n’inzego z’ibanze bamusanze mu nzu yiyahuje umugozi mu ijosi.

Kamirindi Inmocent wari utuye mu Mudugudu wa Gataka, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango,  yabuze kuwa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko Kamirindi yakoraga akazi ku bucuruzi mu Mujyi wa Ruhango, kandi akaba yari asanzwe yibana.

Gitifu avuga ko abo bakorana bamubuze, bakeka ko yaba yarwaye, kubera ko iduka rye ryari rifunze iminsi 2.

Ati “Uyu munsi kuwa 5 nibwo babimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bagera iwe mu rugo, bakuraho ibirahuri, barungurutse basanga yiyahuye kandi yarangije gupfa.”

Nemeyimana yavuze ko nta kibazo yari afitanye n’abo baturanye cyangwa abavandimwe be  bakurikije raporo bafite.

Cyakora yavuze ko inzego z’ubugenzacyaha, zatangiye gukora iperereza ku cyaba cyateye uyu musore kwiyahura.

Gitifu Nemeyimana avuga ko Umurambo wa Kamirindi Inmocent wajyanywe mu Bitaro iGitwe, gukorerwa isuzumwa.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango