Umuramyi Uwase Celine yasohoye indirimbo yise “Inzira”- VIDEO

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwase Celine yasohoye indirimbo nshya yise ‘Inzira’ aho aba aririmba avuga ko mu kwizera Imana itanga ikimenyetso cy’inzira igana ijuru.

Umuramyi Uwase Celine ubarizwa i Rubavu ku mpamvu z’amasomo

Inzira ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’iyitwa “Umugambi” yishimiwe na benshi banyuzwe n’ubuhanga n’ijwi ry’uyu muhanzikazi.

Avuga ko iyi ndirimbo nshya “Inzira” igitekerezo cyaje ubwo yari muri siporo yibaza ku byapa bishyirwa ku mihanda n’urugendo rugana ijuru.

Ati “Ubwo nagendaga nabonaga ibyapa byinshi bituma mbyibazaho ntekereza impamvu yabyo nicyo bifasha abantu mu rugendo mbihuza n’urugendo rwaba Kristo bajya mu ijuru.”

Uwase asobanura ko iyo umugenzi yirinze uburangare nta kabuza agera iyo ajya amahoro bikamurinda guhura n’impanuka.

Ati “No mu kwizera niko bimeze, Imana iduha ikimenyetso cy’inzira n’ubwo bamwe tunanirwa tukarambika kandi byadufasha tukazagera i Siyoni.”

Akomeza avuga ko n’ubwo ibitsitaza birimo amahwa n’ubunyerere ari byinshi uzi iyo agana agomba guhatana kuko Imana izahorana nawe.

Uwase Celine usengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi nyuma y’iyi ndirimbo azakomeza gusohora indirimbo zitandukanye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Reba hano indirimbo Inzira ya Celine Uwase

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW