Davis D uharaye kwambara imyambaro y’abagore, ari kwibazwaho – Amafoto

Kubona umugabo wambaye ijipo cyangwa ikanzu mu Rwanda ntabwo biba ari ibintu bisanzwe, umuhanzi Davis D we akomeje guteza ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambaro ya kigore aharaye.

Bamwe bakomeje kumukekaho kuba umutinganyi

Amafoto y’uyu musore yambaye nk’abagore bamwe bakeka ko yaba yaragiye mu nzira z’ubutinganyi.

Uyu muhanzi wiyita “Umwami w’amajepfo” kwambara imyambaro y’abagore yabitangiye ubwo yari ari i Burundi muri uyu mwaka.

Muri Mutarama 2023 yasakaje amafoto yambaye imyambaro y’abagore. Kuri ayo mafoto yari yambaye akenda kagufi ko hejuru kerekana umukondo, anifashe mu mayunguyungu ibintu na byo bimenyerewe ku bakobwa.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane n’igitsina gore akomeje guteza urujijo ku bamukunda bibaza kuri iyi myambarire aho bamwe bavuga ko yaba ari kwamamaza imyenda, cyangwa se akabikora abishaka kugira ngo akomeze avugwe.

Hari n’abakeka ko yaba yarinjiye mu by’ubutinganyi.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim wa Radio/TV10 yabajije kuri Twitter ati “Umwami w’amajyepfo, umwami w’abana ni ryari yahindutse umwamikazi? Mana tabara isi yawe.”

Abakurikirana uyu munyamakuru bagiye babivugaho bitandukanye, bamwe bavuga ko uyu muhanzi atahinduka umutinganyi, ko ahubwo aba ari gushaka gukomeza kuvugwa.

Umwe ati “Ni agatwiko, uyu ntiyahinduka rwose.”

- Advertisement -
Iyi ni ifoto Davis D yifotoje ari i Burundi
Davis D akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Davis D yateje sakwe sakwe mu myambaro y’abagore- AMAFOTO

UMUSEKE.RW