Zion Temple Ntarama yateguye igiterane kizaberamo n’isiganwa ryiswe”RUN 4JESUS”

Zion Temple Ntarama, rimwe mu matorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu imaze ishinzwe, hakorwa igitetane kizaberamo  n’isiganwa ry’amaguru.

Ni isiganwa rizaba kuwa 17 Kamena uyu mwaka ,rikazabera kuri Arete , mu Murenge wa Ntarama.

Iri  isiganwa ry’abanyamaguru ryiswe RUN 4JESUS,rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu mwuka.

Intego y’ibanze ya Run 4 Jesus ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira,kwamamaza ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze.

Iri siganwa kandi rizaba umwanya w’ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganijwe mu rubyiruko.

Igiterane Ngarukamwa…

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu iri torero rimaze rishinzwe, hazakorwa  n’igiterane ngarukamwaka cyiswe MU BUTURO BWE, giteganyijwe kuva tariki ya 15 – 18 Kamena 2023.

Muri iki gihe kandi abashumba ndetse n’abavugabutumwa bo mu matorero atandukanye yo mu Rwanda bazagira umwanya wo gusangiza abazitabira iki giterane ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye bushingiye ku ijambo ry’Imana.

- Advertisement -

Ubutumwa bwabo buzaba imbarutso y’ishyaka ryo gukura mu mwuka ndetse no gufasha abazitabira kuba umusemburo w’impinduka nziza haba mu buzima bwabo bwite,mu miryango yabo ndetse n’aho batuye.

Ibikorwa by’urukundo…

Bijyanye na gahunda iri torero ryihaye yo gufasha abatishoboye, Zion Temple Ntarama, ibinyujije muri gahunda yayo yise TUBAREMERE season2, irateganya gukusanya byibura ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) bw’abaturage 350 batishoboye, gutanga amabati 300 ku miryango 10, kugaburira imiryango 10 itishoboye ndetse no gutanga imyambaro ku miryango 10.

Umushumba mukuru wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier NDIZEYE, yatangaje ko ari umwanya mwiza wo gushima Imana no kwiyemeza gukorera hamwe.

Ati”Turishimye cyane ku bw’urugendo rudasanzwe Zion Temple Ntarama yatangije mu myaka itanu ishize. Iki giterane ni intambwe ikomeye mu mateka yacu kuko kizadufasha guhurira hamwe nk’umuryango, dushimira Imana ibyo tumaze kugeraho ndetse tukongera kwiyemeza gukorera Imana birushijeho tunafasha bagenzi bacu muri rusange.”

Akomeza agira ati”Ndifuza kumenyesha by’umwihariko abantu bose ko nubwo tuzizihiza isabukuru yimyaka itanu uyu mwaka, iki giterane cyo (Mu buturo bwe) kizajya kiba buri mwaka mu matariki nk’aya. Imryango irafunguye ku bantu bose muri iki giterane, kandi twiteze ko tuzagira ibihe bidasanzwe byo kuramya, gusenga, kwiga, kandi tukasazabana n’Imana.”

Iki giterane kizasozwa n’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru yimyaka itanu Zion Temple Ntarama imaze itangiye ndetse habeho no gukusanya inkunga yo kuvugurura inyubako z’itorero aho ryimukiye.

 Iki giterane cya Zion Temple Ntarama, kizabera aho iri ritorero riherutse kwimukira mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ahazwi nko kuri Arete.

Ibyerekeye Zion Temple Ntarama…

Itorero rya Zion Temple Celebration Center-Paruwasi ya Ntarama ryatangiye mu mwaka wa 2018, ritangizwa na Pasiteri Olivier Ndizeye hamwe n’umufasha we Nadege Ndizeye, nyuma yo guhabwa inshingano za gishumba nkuko bikubiye mu iyerekwa rya Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center “Gutegura umugeni wa Kristo no guhindura aho dutuye ubuturo bw’Imana” ryahawe umushumba waryo wo mu Mwuka, Intumwa Dr. Paul GITWAZA.

Tariki ya 1 Mata 2018, nibwo itorero ryatangiye ibikorwa by’amateraniro rusange.

Zion Temple Ntarama iherereye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, gusa abayigize/abayiteraniramo baturuka mu bice bitandukanye by’aka karere ndetse n’ahandi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW