Abagizi ba nabi bicishije ibuye umunyerondo

Nkeshimana Celestin w’imyaka 58, wari usanzwe ari umunyerondo mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibuye.

Umunyerondo wo muri Bibare yishwe atewe ibuye n’abagizi ba nabi

 Ibi byabereye mu Mudugudu w’Abatuje, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, Kayitesi Redempta yabwiye UMUSEKE ko ubwo  uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.

Yagize atiNi abajura bari bibye Kibagabaga, abanyerondo ba Kibagabaga barabatesha, bagenda bahunga bagana hino muri Bibare. Bahageze, bahita bahura na ririya Rondo ryacu, batangira kurwana na bo.

Babonye irondo ribarushije imbaraga, bafata amabuye barabatera. Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo, yikubita hasi, ahita yitaba Imana.”

Akomeza agira atiBasaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro. Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura, kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.

Nyuma y’urwo rupfu, inzego zishinzwe iperereza zaritangiye ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW