Abo ku Musozi w’Ubumwe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Umuryango Rabagirana Ministries usanzwe ukora ibikorwa by’Isanamitima n’Ubudaheranwa, wahurije hamwe abo mu matsinda y’abahawe inyigisho z’Isanamitima batuye mu Mudugudu wa Rusheshe (Wiswe Umusozi w’Ubumwe) basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama.

Umusozi w’ubumwe uherereye mu Murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, watujwemo abafite amateka anyuranye baciyemo ariko bagahurizwa hamwe ngo bafashwe kubana nta makimbirane.

Basuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera mu rwego gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.

Aya matsinda agizwe n’abantu 400 bahawe inyigisho z’Isanamitima zabafashije gukira ibikomere bikomoka ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko harimo abakomoka mu bakorewe Jenoside ndetse n’abo mu miryango y’abayigizemo uruhare.

Aba bose bahurijwe mu matsinda mu rwengo rwo kurenga ibibatandukanya ahubwo bakabana mu bumwe.

Aya matsinda agira ibikorwa bitandukanye birimo ubukorikori n’ubugeni bagamije no kwiteza imbere ngo bivane mu bukene ahubwo banafatanye mu rugendo rw’Iterambere.

Ubwo basuraga Urwibutso basobanuriwe amateka mabi y’ubwicanyi bw’indengakamere yaranze igice cy’Ubugesera aho beretswe bimwe mu bimenyetso byerekana inzira y’Umusaraba abatutsi b’I Ntarama banyuzemo.

Uru Rwibutso rubitse amateka yihariye kuri Jenoside y’Abatutsi by’Umwihariko ubwicanyi bwakorewe abagore n’abana.

- Advertisement -

Umukozi ushinzwe ibikorwa muri Rabagirana Ministries, Igihozo Liliane Takia, yasobanuye ko impamvu nyamukuru bahisemo gusura uru rwibutso ni uko rubitse amateka atuma buri wese abasha kubona ibyabaye ndetse akibonera n’ibimenyetso.

Ati “Iyo ugeze hano ubona ibimenyetso bikwereka ubukana Jenoside yakoranywe, ukabona uburyo u Rwanda rwavuye habi cyane.”

Yakomeje atanga ubutumwa buhumuriza ndetse anasaba urubyiruko kudahunga amateka nk’aya ahubwo baharanire kuyamenya bityo twubake u Rwanda ruzira kwironda n’amacakubiri kdi ruzira Genocide.

Ati “Turabizi ko abanyarwanda bamwe bagendana ibikomere ku mubiri no ku mutima ariko turababwira ko Hari ihumure.”

Umwe mu basuye urwibutso ku nshuro ya mbere akaba anabarizwa mu matsinda y’abahuguwe izo nyigisho, Mukandayisenga Francine, yasobanuye ko yababajwe n’ibyabaye kuko yabyumvaga mu mateka ariko kuhagera byamwigishije isomo ryo kubwira bose ibyabaye no guharanira ko bitazongera.

Ati “Mbonye Ibyabaye kdi ubu ntawabipfobya ngo mwemerere. Nange nahoranaga ipfunwe mbere yo kujya muri aya mahugurwa kuko bamwe mu miryango yange bakoze Genocide numvaga abayikorewe ntaho twahurira ariko ubu turabana tugafatanya byose nta kwishishanya.”

Akumuntu Rachel nawe ni umwe muri aya matsinda, nawe avuga ko akomoka ko yarokotse Genocide, avuga ko mbere yo kujya mu mahugurwa mu isanamitima yashyiraga abantu mu gatebo kamwe akabahuza n’icyaha ariko nyuma yarahindutse.

Ati “Kuba nazanye Ku rwibutso n’abakomoka mu miryango yakoze Jenoside byanejeje kuko baragenda batange ubutumwa bwuzuye bw’ibyabaye ndetse banafashe abo bakinangiye batarabohoka.”

Rabagirana Ministries, muri iyi minsi yo kwibuka bamaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amahugurwa y’isanamitima, Igiterane cy’Ubudaheranwa, basuye imiryango 10 y’Abarokotse Genocide no kubaremera, batanze amahugurwa y’abafasha abahungabana.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW