Gen Kazura yahererekanyije ububasha na Lt Gen Mubarakh Muganga

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akoze impinduka mu gisirikare tariki 05 Kamena 2023, kuri uyu wa 06 Kamena 2023 habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo bashya, n’abo basimbuye.

Gen Kazura yahererekanyije ububasha na Lt Gen Muganga

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakhah Muganga yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’uwo yasimbuye ari we Gen Jean Bosco Kazura.

Lt Gen Muganga, usimbuye Jenerali Jean Bosco Kazura, we yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Juvénal Marizamunda ubu ni we Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda mushya aho yasimbuye Major General Abert Murasira.

ANDI MAKURU ARI MURI IYI VIDEO

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaherukaga guhindurwa mu kwezi kw’Ugushyingo mu 2019, ubwo Gen Kazura, icyo gihe wari Maj General, yazamurwaga mu ntera mu mapeti agasimbura Gen Patrick Nyamvumba, wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2013.

Maj General Murasira we yari Minisitiri w’ingabo kuva mu kwezi kw’Ukwakira mu 2018, umwanya yagezeho asimbuye Gen James Kabarebe wari uwumazeho imyaka umunani.

Habaye impinduka zikomeye mu buyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda

- Advertisement -


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW