UPDATED: Intambwe ku yindi, menya uko Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahawe Ubwepisikopi 

UPDATES:  Saa 4:48 p.m: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri mushya Ntivuguruzwa Balthazar.

Yashimiye by’umwihariko Musenyeri Mbonyintege uruhare yagize mu mirimo yose yashinzwe mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko bizeye ko Musenyeri Ntivuguruzwa azakomeza guteza imbere uburezi, imibereho myiza n’izindi nzego zizana impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda.

Yavuze ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’u Rwanda, ko Roho nzima iva mu mubiri muzima.

Yashimye kandi umusanzu mu gutabara abagizweho n’ibiza, asaba abaturage gutura heza.

Ati “Turasaba abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuhava kandi Kiliziya Gatolika izadufasha.”

Dr Ngirente yizeje Musenyeri Ntivuguruzwa ubufatanye kugira ngo Diyoseze izakomeze gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

4:59: Ibirori birahumuje, abitabiriye bashimiwe ubwitange bwabo no kuza gushyigikira iyimikwa rya Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar.

Turabashimiye mwe mwese mwabanye na UMUSEKE !

- Advertisement -

 

INKURU YABANJE: Kuri uyu wa 17 Kamena 2023 muri Stade ya Diyoseze ya Kabgayi hari kubera umuhango wo kwimika Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Umukuru w’Igihugu.

Ni ibirori binogeye ijisho byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana.

Umuhango kandi urimo abo mu nzego za Leta, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inzego z’Ingabo na Polisi n’abandi.

Intumwa ya Papa mu Rwanda na yo yitabiriye uyu muhango.

Abahagarariye Ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango wanitabiriwe n’Abakirisitu ba Diyoseze ya Kabgayi ndetse n’abo mu yandi madini n’amatorero mu Rwanda no hanze yarwo.

Abepisikopi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na bo bitabiriye uyu muhango.

Ku wa 2 Gicurasi 2023, nibwo Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, yize mu Bubiligi akaba afite PhD muri Tewolojiya yabonye mu mwaka wa 2009 muri Université Catholique de Louvain.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21 Mutarama 2006. Amakuru avuga ko amaze iminsi arwaye.

9:00: Kwakira no kwicaza abashyitsi aho abitabiriye bose bacyereye ihimbazwa ry’ibirori byo kwimika Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wasimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

10h:56: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bageze ahabera umuhango.

10h00: Umutambagiro w’abihaye Imana, uryoheye ijisho ukurikiwe n’igitambo cya Misa.

10:15: Musenyeri Simarigidi Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru niwe uhaye ikaze abashyitsi.

Ari “Mbaramukanyije ibyishimo n’urukundo, Muraho, iyi tariki ya 17 Kamena 2023 yanditse andi mateka ya Kabgayi, turakira Umwepisikopi mushya Ntivuguruzwa Balthazar”.

Yongeyeho ngo”Yezu Kristu akuzwe i Kabgayi.”

10:55: Ubutumwa bw’Intumwa ya Papa mu Rwanda buratangwa mu cyongereza mu gihe Padiri Emmanuel Kageruka abushyira mu Kinyarwanda.

Intumwa ya Papa ivuze ko Musenyeri Mbonyintege ariwe wasabye Papa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ati ” Akwiriye gushimirwa byimazeyo tukabimugaragariza mu mashyi menshi.”

Avuga ko umuryango w’Imana wasenze kugira ngo haboneke umushumba mwiza wa Kabgayi.

Ati ” Uhamagariwe kuba umuvandimwe, umubyeyi n’umushumba.”

11:18: Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ashagawe na Musenyeri Musengamana Papias na Nyiricyubahiro Kardinali Antoni Kambanda ahaye Inkoni y’Ubushumba Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Urwandiko rwa Nyirubutungane Papa Francis rusomwe na Padiri Komezusenge Sylvere imbere y’Inteko ya Diyoseze n’Abakirisito muri rusange.

11:50: Mu kwicisha bugufi, Musenyeri Balthazar aryamye hasi imbere y’Umwepiskopi uyoboye Imihango y’Itangwa ry’Ubwepiskopi, avuga isengesho rivuye ku mutima; asaba Imana yamutoye kuzamushoboza mu butumwa ahamagariwe.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahisemo Intego ya gishumba igira iti”ORATE IN VERITATE”bisobanuye ngo”Nimusenge mu kuri”izamuyobora mu murimo wa Gishumba yatangiye uyu munsi.

12:00: Apfukamye imbere ya Musenyeri Mbonyintege, Abasenyeri bagenzi be barambuye ibiganza kuri Musenyeri mushya bikurikirwa n’isengesho ry’Iyegurwa Mana.

12:12: Musenyeri Ntivuguruzwa asizwe amavuta mu ruhanga, anahabwa igitabo cy’Amavanjiri gisobanuye ko kwigisha ijambo ry’Imana ariwo murimo ashinzwe.

Mbonyintege ati “Akira ivanjiri uzajye wamamaza ijambo ry’Imana.”

Ahise yambikwa impeta nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ukwemera kwuzuye.

Yambitswe kandi ingofero imushishikariza kugira umwete mu by’ubutungane.

Abarangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’aba hafi mu muryango we bari guhobera Musenyeri mushya.

12:25: Abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi baranyura imbere ya Musenyeri mushya baca bugufi nk’ikimenyetso cy’uko bazamwumvira.

12:35: Musenyeri Ntivuguruzwa ari gutambagira imbere y’ibihumbi by’abitabirite uyu muhango abahereza umugisha.

Imbaga yitabiriye uyu muhango irizihiwe ku rwego rwo hejuru by’umwihariko Musenyeri  Ntivuguruzwa na we akanyamuneza mu maso ni kose.

04:30: Musenyeri Simaragidi Mbonyintege yaboneyeho gusezera ku bakristu ba Kabgayi abashimira uburyo bamubaye hafi mu nshingano kandi mu bihe bitari byoroshye.

Ati “ Umwepisikopi wa Kabgayi ucyuye igihe ndishimye kandi ndashimira, mwarakoze, abo twafanije mwese.”

Yashimiye Bikirimariya ko ibyakozwe byose muri Kabgayi yabigizemo uruhare.

Ati “Ndagushimira Mariya”.

Yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wamubaye hafi mu bihe bitandukanye.

Yongeyeho ko Diyoseze ya Kabgayi izakomeza ubufatanye na Leta mu guteza imbere Umujyi wa Muhanga, uburezi ndetse n’ubuvuzi.

Yasabye inkunga ko i Kabgayi hagarurwa ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rizagira uruhare rukomeye mu bitaro byiza byuzuye i Kabgayi.

Yashyikirize Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente inkoni itatse amabara ngo ayishyikirize Perezida Paul Kagame nk’umushumba uyoboye Intama kandi neza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kabgayi