Muhanga: Abadepite basanze Hoteli 2 zidahagije ku rwego Umujyi ugezeho

Mu ngendo abadepite barimo gukorera mu Karere ka Muhanga, bavuga ko Hoteli 2 zidahagije ko hagomba kwiyongeraho izindi kugira ngo bijyane n’icyerekezo Akarere kifuza kugeraho.

Abagize iyi Komisiyo y’ubukungu n’Ubucuruzi baganirizaga n’abakozi ba Hoteli

Ibi Abadepite babivuze ubwo basuraga ibikorwaremezo birimo inganda nini, intoya, iziciriritse amahoteli, n’amacumbi byose biherereye mu Karere ka Muhanga.

Abadepite muri Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishingamategeko bavuga ko hari icyuho kijyanye n’umubare mukeya w’abashora Imali mu bikorwa byo kubaka amahoteli muri uyu Mujyi wa Muhanga.

Perezida wungirije wa Komisiyo y’ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Hon Ayinkamiye Spéciose avuga ko basanze hari Hoteli 2 gusa kandi nazo zikaba zubatse mu Murenge umwe.

Ati “ Icyuho cyo kirahari kuko kugeza ubu amahoteli aracyari makeya kandi iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere bwarakitubwiye .”i

Aynkamiye avuga ko uko Umujyi ugenda utera imbere, byagombye kujyana n’Umuvuduko w’ibikorwaremezo.

Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko igisubizo kuri iki kibazo cy’umubare muke w’amahoteli, Ubuyobozi bw’Akarere bugomba gukorana ibiganiro n’Urugaga rw’abikorera kugira ngo babashishikarize kongera umubare w’amahoteli muri uyu Mujyi.

Uyu mudepite yavuze ko ku macumbi amwe namwe basuye hagaragara isuku nkeya, no kutakira neza ababagana.

Ati “Aho twasanze ibi bibazo twabagiriye inama yo gukosora, kandi batwijeje ko bagiye kubishyira mu bikorwa.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Hoteli Saint André i Kabgayi, Padiri Nzasingizimana Joseph yavuze ko hari abamaze kubaka amahoteli bafite imbogamizi z’umubare muke w’abakiliya bakunze kwakira.

Nzasingizimana akavuga ko mu biganiro bakorana n’inzego zitandukanye za Leta, bababwira ko iyo baje i Muhanga bahabwa amafaranga make y’Ubutumwa bw’akazi(Ordre de mission ) ugereranyije n’abajya i Musanze, Rubavu cyangwa ahandi Leta yageneye amafaranga y’abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi.

Ati “Twagiye tubona mu bihe bitandukanye abakozi banga kuza i Muhanga bavuga ko amafaranga ya mission agabanuka.”

Yavuze ko ikibazo cy’ubusumbane bw’amafaranga ahabwa abakozi ba Leta bari mu kazi, cyagombye gushakirwa igisubizo kugirango abashoye Imali mu kubaka amahoteli i Muhanga badahomba.

Ati “Ikibazo cy’Imitangire myiza ya serivisi nicyo abakiliya bari bakwiriye guheraho bahitamo Hoteli bajyamo n’iyo batajyamo.”

Mukagatare Jacqueline, uyobora Hoteli Splendid avuga ko ibiciro by’abakozi ba Leta boherezwa kuza gucumbika mu mahoteli y’i Muhanga, hari itandukaniro rinini cyane ugereranyije n’ibiciro amahoteli y’i Musanze aca abo bakozi.

Yagize ati “Ibiciro ku isoko ni bimwe kandi biri hejuru, Leta ibashije kuzamura ayo mafaranga ahabwa abakozi bayo bari mu kazi, byatuma umubare w’abifuza kubaka amahoteli wiyongera.”

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal avuga ko hari imigabane abikorera bagiye gushora mu kubaka Hoteli nshya ihurirweho n’Uturere 3.

Ati “Inyigo yo kubaka Hoteli nirangira hazamenyekana imigabane abikorera bazatanga hubakwa Hoteli.”

Cyakora Kimonyo yemera ko umubare w’amahoteli mu Mujyi wa Muhanga ari imbogamizi ikomeye.

Nubwo umubare w’amahoteli mu Mujyi wa Muhanga ari muke, iyo ugeze mu cyanya cy’inganda usanga hari inyubako zigera ku 10 z’Inganda nshya zimwe zatangiye gukora.

Perezida wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi Hon Ayinkamiye Spéciose

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga