Muhanga: Sitasiyo ya Lisansi ituzuye yabaye indiri y’amabandi

Sitasiyo ya Lisansi yubatswe ntiyuzura, abayituriye n’abakorera hafi yayo, barayishinja kuba icyicaro cy’abasinzi.

Kuva iyi Sitasiyo yubakwa muri 2014 ntiruzura

Iyi Sitasiyo iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, hafi y’inyubako ndende ya Gare ya Muhanga.

Yubatswe mu mwaka wa 2014, ariko ntiyigera ikora, bitewe no kuba itarahawe icyangombwa n’ikigo Ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA) kuko aho yubatse hatari itandukaniro ringana na kilometero 1 uvuye ku yindi sitasiyo nkuko Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubivuga.

Abaakorera mu Nyubako ya Gare, abahategera imodoka bavuga ko iyo bwije kuri iyi Sitasiyo, bahasanga abantu barimo kuhanywera itabi n’inzoga z’inkorano, bagakeka ko ari nabo bakunze kwambura abagenzi nijoro.

Umwe mu bahakorera yagize ati “Abenshi muri abo bakunze kuba bicaye abandi bahagaze inyuma y’imodoka zihaparika zikura abagenzi mu Mujyi zibatwara mu Cyakabiri n’iMunyinya.”

Uyu akavuga ko hari igihe uhanyura ku mugoroba bakaguhutaza bashaka kukwinjiza mu modoka ku ngufu kandi wihitiraga.

Ati “Ntabwo wabatandukanya n’abakonvayeri kuko ubona bose basinze badandabirana basa nk’abakora muri iyo pariking ya za Minibus zihaparika.”

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako ya Gare, bifuza ko Ubuyobozi bwasimbuza iyo sitasiyo ikindi gikorwaremezo kitabangamiye abaturage, cyangwa bagafatira ibyemezo abo bakekwaho ubwo businzi buri ku rwego bakemanga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko bari bafite amakuru ko iyi Sitasiyo yimwe ibyangombwa na RURA kubera ko aho yegeranye n’izindi Sitasiyo zihari kandi zisanzwe zikora.

- Advertisement -

Ati “Hari itegeko ryatowe mu mwaka wa 2014 rivugururwa bwa mbere mu mwaka wa 2017, ndetse ryongera kuvugururwa muri 2023 rijyanye n’imikorere ya Sitasiyo.”

Bizimana avuga ko iryo tegeko risaba ko hagati ya Sitasiyo n’indi hagomba kujyamo intera ya kilometero 1 ibi akavuga ko aribyo RURA yashingiyeho ihagarika imikorere ya Sitasiyo.

Gusa akavuga ko nta makuru bari bafite yuko hari abantu bahanywera ibiyobyabwenge bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Tugiye kwiyambaza inzego z’Umutekano kugira ngo zikurikirane iki kibazo cy’abo bantu bahanywera ibiyobyabwenge.”

Bizimana akavuga ko iki gikorwaremezo ari icy’umushoramari bita Jali Holiding Campany Ltd batasenya, ahubwo ko bagomba kumwereka imbogamizi zihari kugira ngo bashakire hamwe igisubizo kitabangamiye umutekano n’inyungu z’umushoramari.

Inyubako ya Gare yubakiwe rimwe n’iyi Sitasiyo ya Lisansi yatangiye gukorerwamo mu mwaka wa 2018, aho iri hari intera ya metero zitageze 100 uvuye ku yindi Sitasiyo iri munsi y’Umuhanda wa Kaburimbo.

Bamwe mu bakorera hafi yayo, bavuga ko hatagize igikorwa ngo abo bashinjwa kunywa ibiyobyabwenge bakurikiranwe byakomeza guteza umutekano mukeya ubangamira inyungu z’abaturage.

Abahakorera ndetse n’abagenzi bavuga ko iyo bwije bahamburirwa
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.