Muhanga: Umugore yatunguwe asanze umugabo we mu mugozi yapfuye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye, birakekwa ko yiyahuye.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude n’abo bakorana bahageze basanga Ntirenganya Jean D’Amour yarangije gupfa

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d’Amour yamenyekanye saa mbili n’igice za mu gitondo (08h30 a.m).

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by’akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk’uko yajyaga abikora araheba.

Nshimiyimana avuga ko umugore wa nyakwigendera yabyutse hashize isaha imwe, ageze aho yajyaga afata ibikoresho asanga umugabo we yimanitse mu mugozi yapfuye.

Ati “Umugore amaze kubona ko umugabo yimanitse yahise abimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge, inzego z’ubugenzacyaha, Polisi ndetse na DASSO.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko bihuse, basanga koko umugabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Nteganyijwenimana Jean D’Amour yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, yari amaranye imyaka 3 n’umugore we, ariko bari batarabyarana.

Uyu mugabo yakoraga akazi k’ubufundi, naho umugore we ni umudozi.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.