Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uheruka guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, abitabiriye icyo gikorwa biboneye “Sankara” n’amaso yabo.

Hari uwagize ati “Sankara hibazwaga iherezo rye ariko njye namwiboneye n’amaso yanjye ubwo twibukaga jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Rwabicuma.”

Undi waganiriye na UMUSEKE unavuka muri kariya gace yavuze ko “Sankara” yari muri kiriya gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 bitewe nuko imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro bafitanye isano rya hafi na Nsabimana Callixte “Sankara”..

Yagize ati“Abimuye imibiri y’ababo mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Gacu hari gushakwa imibiri “Sankara” ubwe yarahari.”

Muri kariya gace ko mu murenge wa Rwabicuma kuri uyu wa 04 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abantu icyenda binavugwako ko muri icyo gikorwa Nsabimana Callixte alias Sankara nawe yari ahari binagendanye ko abashyinguwe mu cyubahiro harimo abo mu muryango wa hafi we.

Nsabimana Callixte alias Sankara yamenyekanye cyane ubwo yari hanze y’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yabaye Umuvugizi w’amashyaka yavugaga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yafatiwe hanze y’igihugu azanwa mu Rwanda ndetse anagezwa imbere y’ubutabera akatirwa n’Inkiko gusa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yaje kumubabarira we n’abandi bari muri dosiye imwe barimo Paul Rusesabagina.

- Advertisement -

Hari abahise boherezwa mu ngando i Mutobo gusa Nsabimana Callixte alias Sankara we ntibyahise bimenyekana aho ari gusa amakuru avuga ko ubu yaba atuye mu mujyi wa Kigali.

Nsabimana Nsakara ashyira indabo aharuhukiye abatutsi bishwe muri Jenoside

NSHIMIYIMANA THEOGENE / UMUSEKE.RW i Nyanza