Special Olympics: U Rwanda rwahize kuzana imidari ya Zahabu muri shampiyona y’Isi

Mbere y’uko berekeza muri shampiyona y’Isi y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Isi, abahagarariye u Rwanda bahize kongera kwisubiza imidari ya Zahabu nk’uko babikoze mu 2019 mu mikino yabereye Abu Dhabi.

Abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Abafite Ubumuga, bizeye kuzatahukana imidari ya Zahabu

Guhera tariki 2 Kamena 2023, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’Abafite Ubumuga (Special Olympics World Summer Games), batangiye umwiherero.

Uyu mwiherero urimo abakinnyi 15 bagabanyijemo 10 bakina umupira w’amaguru, babiri bakina Boccia na batatu bakina imikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.

Mu kugaragaza aho iyi myiteguro igeze, abatoza b’aba bakinnyi bavuze ko batazaba bagiye gutembera ahubwo bazaba bagiye kwisubiza imidari ya Zahabu u Rwanda rwegukanye mu 2019 mu mikino yari yabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Dr Sangwa Déus, yavuze ko nk’ubuyobozi bakoze ibyo bagombaga gukora kugira ngo imyiteguro y’aba bakinnyi igende neza.

Uyu muyobozi kandi yakomeje ashimira Minisiteri ya Siporo ku bw’ubufasha yatanze kugira ngo u Rwanda rubashe kujya kwitabira iyi mikino.

Umuyobozi wa Siporo w’umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert nawe hashimangiye ko abakinnyi bateguwe neza kandi batazaba bagiye mu butembere.

Iyi mikino biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage. Abanyarwanda bazajyana itsinda ry’abantu 27 harimo abakinnyi 15 n’abandi 12 bazaba bari mu nshingano zitandukanye.

Biteganyijwe ko tariki 13 Kamena 2023, hazabaho umuhango w’imyiyerekano ku Bihugu bizaba byitabiriye, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 17 rikageza 25 Kamena.

- Advertisement -
Pasiteri Dr Sangwa Déus uyobora Special Olympics mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego yari ahari
Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert, ahamya ko imyiteguro yagenze neza
Abatoza bizeye ko abakinnyi bazitwara neza i Berlin mu Budage

UMUSEKE.RW