Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

Theo Bosebabireba uri mu bahanzi bafite ibihangano bihembura benshi, yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, cyateguwe na Comfort My People Ministry iyoborwa na Past Willy Rumenera.

Iki giterane gifite umutwe uboneka muri Matayo 11:18 ugira uti “ Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.” Hazaba harimo ubuhamya, indirimbo n’ijambo ry’Imana.

Kizaba ku wa 06 Kamena 2023, ku isoko riri mu Mudugudu wa Kabyimana, Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.

Ku wa 05 Kamena 2023 bazakora ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye aho hazatangwa ubwisungane mu kwivuza, hanyuma ku wa Kabiri habe igiterane.

Hatumiwe abahanzi bazaba barangajwe imbere na Theo Bosebabireba ukubutse mu Ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi.

Iki giterane kizitabirwa kandi na Pastor Willy Rumenera uherutse mu Ivugabutumwa mu gihugu cy’Ubuhinde, Pastor Jacques, Abakristo b’Itorero rya Beth Ammi Paruwase Burera ndetse n’abashyitsi bo muri Oklahoma yo muri USA.

Pastor Willy Rumenera, umuyobozi wa Comfort My People Ministry ku Isi yose ndetse akaba n’umuyobozi wa Teen Chalenge mu Rwanda no muri EAC, avuga ko imiryango ayobora isanzwe ishyira imbere ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Avuga ko gukorera iki giterane mu Karere ka Burera ari mu rwego rw’ivugabutumwa rikangurira abantu kureka ibiyobyabwenge.

Ati ” Kuko Eliya yagaruriye Imana abantu icyo gihe muri Isiraheli bari baragiye mu bigirwamana. Natwe niko tugomba kubagarura kuko ikiyobyabwenge ni ikigirwamana.”

Kwitabira iki giterane cyateguwe na BCFC ( Beth Ammi) n’umuryango w’Ivugabutumwa wa Comfort My People ndetse n’abaterankunga bawo bo muri Oklahoma muri USA ni ubuntu.

- Advertisement -
Pastor Willy Rumenera, umuyobozi wa Comfort My People Ministry ku Isi

Theo Bosebabireba ukunzwe na benshi ategerejwe i Burera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW