Rubavu: Polisi y’u Rwanda yarashe uwo bikekwa ko ari umujura ahita apfa, bagenzi babiri baratoroka. Polisi ivuga ko yagerageje kurwanya abanyerondo.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 15/06/2023 ahagana mu saa kumi n’imwe za mu gitondo (05h00 a.m) mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Rukoko, mu Mudugudu wa Karukogo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yabwiye UMUSEKE ko biriya byabaye.
Ati “Kugeza ubu biracyakekwa (ko ari umujura) kuko ibyaha byemezwa n’inkiko, ariko hari ibyo twabonye ku kibuga yari yagerageje kwiba kandi hari ibyafashwe, gusa ntabwo tugira ububasha bushinja cyangwa bwemeza icyaha tutari urukiko.”
Uyu warashwe mu byo yafatanywe hari amafaranga, na telefoni z’abo yari yibye. Ubuyobozi buvuga ko we n’abo bari kumwe bahohoteye abagabo babiri.
Harerimana Emmanuel Blaise yashimiye abatanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya bene aba bakora ibyaha.
Ati “Abajya muri ibi turabasaba ko bava ibuzimu bakajya ibuntu, bakajya barya ibyo bakoreye. Niba bafite imbogamizi y’ubuzima cyangwa ikindi gituma bajya mu ngeso mbi, tuba duhari nk’ubuyobozi kugira ngo abantu bajye inama, ngira ngo haba hari amahirwe menshi Leta yashyizeho ni yo tuba tubasaba gukoresha.”
Yavuze ko utazihana azabona ibihano.
Muri uyu murenge hakunze kuvugwamo ubujura butandukanye bukorwa n’insoresore, zitega abagenzi zikabambura terefone, gutobora inzu no kwambura abantu.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW