Ukwezi kumwe imiryango 301 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko

Rusizi: Imiryago yabanaga idasezeranye 301 mu kwezi kwa Gicurasi 2023 yasezeranye kubana byemewe n’amategeko.

Imiryango yasezeranye irimo iyo mu murenge wa Muganza

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ibanga ryakoreshejwe ari ukwigisha abatuge, bukabasobanurira ibyiza byo kubana barasezeranye byemewe n’amategeko.

Dukuzumuremyi Anne Marie umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Ibanga ni ukwigisha abaturage tukabereka inyungu zo kubana basezeranye”.

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bakomeje ubukangurambaga, asaba abaturage bifuza gusezerana byemewe n’amategeko kwegera ubuyobozi bw’imirenge bukabafasha.

Ati “Ubukangurambaga buri gukorwa, imiryango isigaye isabwa kwegera ubuyobozi bw’imirenge bukabafasha”.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ivuga ko muri uyu mwaka wa 2023 mu miryango 2131 yabanaga idasezeranye mu mategeko, hamaze gusezerana 2139  ingana na 100.3%.

Imiryango irimo 82 yo mu murenge wa Gihundwe, 101 yo mu murenge wa Muganza na 60 yo mu murenge wa Bweyeye.

Ubuyobozi bw’akarere bukomeje ubukangurambaga ngo ababana batarasezeranye babikore

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi

- Advertisement -